Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubuzima

Rwamagana: RBC yagaragarije urubyiruko intwaro ikomeye yo kurinda ubuzima bwabo SIDA.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC cyagaragarije urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana n’abandi muri rusange ko kwipimisha Virusi itera Sida ari intwaro ikomeye yo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bikabafasha kumenya uko bitwara yaba mu gihe basanze baranduye cyangwa ari bazima bityo bikabafasha kugena ahazaza h’ubuzima bwabo.

Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa Kane tariki 08 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko, bwateguwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’ubuzima n’abandi.

Uwineza Solange avuga ko ku myaka ye 20 atigeze yipimisha Virus itera SIDA ngo kuko yumva yizeye ko ntaho yahuriye nayo, gusa ngo nyuma yo kumenya neza ibyiza byo kwipimisha yumviye muri ubu bukangurambaga, yafashe icyemezo cyo kwipimisha ku bushake ananenga bagenzi be bagifite imyumvire nk’iyo yari afite.

Ati: “Sinigeze na rimwe nipimisha SIDA numvaga niyizeye ntaho nahuriye nayo ariko amasomo nkuye aha mpise mbona ko yari imyumvire mibi ubu ngiye kwipimisha kuko batuzaniye n’iyo serivise hano, menye uko mpagaze mfate ibyemezo bishya byo kwirinda SIDA, kandi nsaba na bagenzi banjye bagifite imyumvire nk’iyo nahoranye kuyireka bakipimisha”.

Kalisa Moustapha w’imyaka 23 ni umwe mu rubyiruko uvuga ko amaze kwipimisha inshuro eshatu, aho yemeza ko kwipimisha akamenya uko ahagaze byatumye amenya uburyo bwo kwirinda Virus itera SIDA, akagira inama bagenzi be batinya kwipimisha kuko ngo baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “Inshuro zose nipimishije uko ari eshatu nasangaga ndi muzima, byanyongereye imbaraga zo kurushaho kwirinda, iyo kwifata binaniye nkoresha agakingirizo nk’uko muri ubu bukangurambaga babitwigisjije tugahabwa n’udukingirizo nk’intwaro idukingira Virusi itera SIDA”.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana Dr. Nshizirungu Placide avuga ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, umubare munini ari urubyiruko, ahanini ngo bishobora guterwa no kutagira amakuru ahagije y’uko SIDA ihari n’uburyo bwo kuyirinda, ndetse n’uko uwayanduye ashobora kuyirinda, bityo asaba abo bireba bose kubegera bakabibasobanurira banabakangurira kwipimisha.

Yagize ati: “Mu bwandu bushya tubona umubare w’urubyiruko uba uri hejuru, ahanini biterwa no kutagira amakuru ahagije ngo bamenye ko SIDA ihari, uburyo bwo kuyirinda n’uko uwayanduye yafata imiti, rero ababyeyi abarezi abanyamakuru n’abandi bose bareke dufatanye kubaha aya makuru, tunabakangurira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo, yibukije urubyiruko ko kwipimisha ari intambwe ikomeye yo kwirinda Virusi itera SIDA, ndetse bakamenya n’uko bahagaze bikabatera gufata ingamba zo kuyirinda n’uwayanduye akamenya uko afata imiti neza.

Yagize ati: “Kwipimisha Virusi itera SIDA niyo ntambwe ya mbere ikaba n’intwaro mu kuyirinda kuko bituma umenya uko uhagaze, wasanga waranduye ukamenya uko ufata neza imiti wasanga uri muzima ugafata ingamba nshya mu kuyirinda”.

Akomeza agira ati: “Muri gahunda dufite nka RBC ni ukwigisha abatanga izi serivise kwakira by’umwihariko urubyiruko bitandukanye n’uko bakira abakuze, byatanze umusaruro ubu 56% by’Ibigo Nderabuzima dufite bahawe amahugurwa kugutanga iyi serivise”.

Akarere ka Rwamagana kari mu turere tuza mu myanya ya mbere mu turere dufite umubare uri hejuru mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, aho abagera ku 9,280 banduye agakoko gatera SIDA, gusa ubu bameze neza kuko bafata imiti neza, ari yo mpamvu bahora bakangurira abantu kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze babashe kwirinda.

Yanditswe na N. JANVIERE /WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Impamvu Ibihugu byinshi ku Isi biri kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abasirikare basaga 1000 barimo Abajenerali 9.

N. FLAVIEN

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777