Umujyi muto wa Sake uherereye mu birometero 27 mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma ukomeje guteza impaka zikomeye hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF aho buri umwe yifuza ubugenzuzi bw’uyu Mujyi nyuma yo gufatwa na M23 ariko ikawuvamo ivuga ko iwusize mu maboko y’Ingabo z’u Burundi ziri muri DR Congo mu butumwa bw’ingabo za EAC.
Izi mpaka za ngo turwane zatangiye ubwo abasirikare b’u Burundi biteguraga bashaka kujya muri Sake, FARDC ibabwira ko bidashoboka kuko ngo ari yo igomba kuhagenzura 100% cyangwa bakawujyanamo, ibintu byakuruye umwuka mubi binatuma EACRF ziba ziretse kujyayo ngo hato hatabamo kurasana.
Uku kutumvikana kwatumye zimwe mu ngabo za Leta, FARDC zari hafi ya Sake nko mu birometero bibiri zitangira kuyisubiramo ndetse yemwe bahamagaza n’indege zitangira kuyizenguruka mu rwego rwo kuhakora irondo birinda ko M23 yahagaruka ikaba yabamariramo bose kandi bari babashije kuhava bagihumeka.
Umutwe wa M23, wari wigaruriye Umujyi muto wa Sake ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 uwuraramo ijoro rimwe gusa, bucya utangaza ko uwuvuyemo ukaba uwusigiye ingabo za EAC, aka gace kakaba kkagomba kurindwa n’izakubutse mu Burundi.
M23 yari yafashe uyu Mujyi nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi igera kuri itatu hagati ya M23 na FARDC yagerageje kwifashisha FDLR, imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai n’abacanshuro b’ababazungu biganjemo abo muri Wagner Group yo mu Burusiya bakoreshaga indege za Sukhoi-25 na Kajugujugu.
Nyuma yo kuva muri Sake, M23 yerekeje mu misozi ikikije uyu mujyi nko mu birometero bibiri cyangwa se kimwe n’igice ari nako ikomeza gucungira hafi yirinda ko yagubwa gitumo na FARDC bikaba byayiviramo gutakaza abarwanyi bivuye ku burangare bwo gupfa kurekura aho yafashe itaramenya ko ugomba kuhasigara yahageze.
N’ubwo Sake ari Umujyi muto ndetse ushatse ukaba wahita agasanteri (Centre), havuze byinshi kuri FARDC ndetse no kuri Leta muri rusange ari nayo mpamvu yakomeje kurwana umuhenerezo yirinda ko hafatwa na M23, izana abacanshuro b’abazungu, Nyatura, MaiMai na FDLR maze buri wese ahabwa amabwiriza yihariye yose yagushaga ku gukumira M23 ntibashe gukandagira muri Sake n’ubwo batabishoboye.
Aba bacanshuro barashishije indege kuva kuwa 5, abandi barara barwana ijoro ryose, bakomeza kuwa Gatandatu, byose ari mu rwego rwo kugirango FARDC ishake uko yasunika M23 isubire inyuma maze ireke gukomeza gusatira umujyi muto wa Sake, kuko babonaga ko byahita biha M23 amahirwe yo kwerekeza mu Mujyi munini wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Intare za Sarambwe zakomeje kurya karungu ariko bituma ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, zigarurira Sake, abasirikare ba Leta ya DR Congo, FARDC bahita bayabangira ingata, bahungana n’intwaro zabo zikomeye kandi zigezweho zirimo BM-21, izindi bazita aho, bajya gukambika mu gace ka Mugunga usa nk’ugaruka mu Mujyi wa Goma, abandi baguma ahari bariyeri y’ahitwa i Bambiro.
Impaka za ngo turwane za FARDC ku kujyana n’Ingabo za EAC si ubwa mbere zabaho kuko n’igihe M23 yarekuraga Kibumba nabwo General Chico Tshitambwe wa FARDC yatonganye cyane na General Jeff wo muri Kenya hafi no kurasana, amubwira ko bitumvikana ukuntu baza kubategeka mu Gihugu cyabo, ibi ngo bikaba byarakuruye umwuka mubi, ndetse ngo Leta ya Kinshasa ibifataho umwanzuro ko nta hantu na hamwe izi ngabo za EAC zizongera kujya ziri zonyine kuko ngo zishobora kuba zikomeza gukorana bya hafi n’umwanzi ari we M23.
Byari biteganyijwe ko M23 iva no mu tundi duce iheruka kwigarurira ari two Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano na Kihuli ikadusiga mu maboko y’ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi ariko ntawamenya niba iratuvamo kandi ibona byatangiye guhindura isura, FARDC ikaba ishaka kugaruka aho M23 ivuye kandi bitari mu byo Abakuru b’Ibihugu bumvikanyeho i Luanda, Nairobi cyangwa i Bujumbura.

