Abacururiza mu isoko rya Gakeri riri mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Rutsiro, basaba ubuyobozi kububakira isoko rijyanye n’igihe bagaca ukubiri no gucururiza hasi, aho ibicuruzwa byabo bitakaza ubuziranenge.
Abagaragaza iki kibazo bemezako kuba iri soko riri mu rwinjiriro rwa Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura isurwa n’abavuye imihanda yose, ari kimwe mu bikwiye gutuma ryubakwa rikajyana n’igihe.
Bamwe mu baganiye na AMIZERO.RW, bavuze ko babangamiwe n’imikorere nk’iyi mu Gihugu gitera imbere umunsi ku wundi.
Umubyeyi witwa Ayinkamiye Claudine wo mu Murenge wa Mushonyi ugemura imboga muri iri soko yagize ati: “Iri soko riremwa n’abaturutse mu Turere dutandukanye yaba Rutsiro, Rubavu ndetse rimwe na rimwe hari n’ab’i Karongi. Twifuza kubakirwa iri soko kuko hari ubwo imvura igwa ugasanga ahantu hose ni icyondo no kubona aho ukandagira bikaba ingorabahizi, ryubatswe twaba dusubijwe twakora kinyamwuga dutekanye tutanyagirwa, iterambere ryacu rikarushaho kwiyongera n’iry’Igihugu muri rusange”.
Ibi kandi bigarukwaho na Dusingizimana Aimable utuye mu Murenge wa Ruhango ukorera akazi k’ubudozi muri Gakeri. Ati: “Iri soko ribonekamo icyashara, ikibazo ni uko dukorera mu kajagari kuko ritubakiye. Twifuza ko ryakubakwa kuko hashize imyaka itanu ubuyobozi bw’Akarere budusezeranyije ko rizubakwa ariko twarategereje amaso yaheze mu kirere”.
Si abacuruzi gusa bataka kuko n’abahahira muri Gakeri bavuga ko bahura n’ingaruka zitandukanye ziterwa no guhahira ahadasakaye by’umwihariko igihe bakeneye imboga cyangwa imbuto.
Uwimana Yvonne wo mu Karere ka Karongi umwe muri bo twasanze muri iri soko yagize ati: “Njye naje nje kugura inkweto z’umwana, ubu ngiye gutaha kandi ngomba guhaha imboga ubu ngiye kugura ku zitanditse hasi ziba zanagiyeho ivumbi kandi bishobora no kudutera uburwayi. Ni ukuri iri soko ryubatswe natwe abarihahiramo mpamya ntashidikanya ko twaba dusubijwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne nawe yemera ko iri soko rya Gakeri riremwa na benshi kandi bikwiye ko ryubakwa gusa ngo haracyari imbogamizi.
Ati: “Gahunda iriho nk’Akarere ntabwo tucyubaka amasoko ahubwo dukorana n’abikorera tukaborohereza, tukabashakira ikibanza nabo bakishyira hamwe. Ubu turi mu biganiro ngo ryubakwe ariko nabo babigizemo uruhare ariko natwe twizeye ko mu myaka nibura itatu iri imbere rizaba ryarubatswe kuko n’Akarere ntikabura amafaranga yo kwishyura abaturage kugira ngo haboneke aho ryubakwa”.
Mu gihe iri soko ryaba ryubatswe, ngo bizafasha koroshya ubuhahirane bw’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Karongi kuko riri hagati yatwo kandi rikaba ryubatse ku muhanda Kivu Belt uhuza Uturere dutanu tw’Intara y’Iburengerazuba, akarusho rikaba riri no mu nkengero za Parike y’Igihugu ya Gishwati-Mukura.



Mukundente Yves @AMIZERO.RW