Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana

Ruhango: Bamwe mu bari bagiye gusengera kuri Kanyarira bahuye n’uruva gusenya.

Inkozi z’ibibi zaraye zambuye abantu bajyaga gusengera mu Ishyamba rya Kanyarira amafaranga asaga ibihumbi 200 y’u Rwanda zinatera ibyuma umwe muri bo ariko Imana ikinga ukuboko.

Ibi byabareye mu Mudugudu wa Nyaburondwe, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwahawe amakuru n’abaturage avuga ko uwitwa Gatsimbanyi Pierre Célestin w’Imyaka 57 y’amavuko, umugore we n’abakobwa babiri ubwo bajyaga gusengera mu ishyamba rya Kanyarira batangiriwe n’abagizi ba nabi babiri bitwaje intwaro gakondo babambura ibihumbi bisaga 200 by’u Rwanda.

Gatsimbanyi yabanje kurwanira n’umugizi wa nabi umwe icyuma yari agiye kumutera kimukomeretsa intoki ebyiri, abagore bari kumwe bahita bahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko abo bagizi ba nabi kandi batwaye Telefoni yo mu bwoko bwa Techno y’abo bajyaga gusenga nk’uko tubikesha Umuseke.

Yagize ati: “Uwakomereketse bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Byimana atangiye kwitabwaho”.

Gitifu yavuze ko abo bagore bose batazi aho baherereye kugeza ubu, ariko akavuga ko barimo kubashakisha.

Uyu Gatsimbanyi Pierre Célestin n’abo bandi batatu bari baje gusengera kuri Kanyarira bavuye mu Murenge wa Mimuri, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.

Gitifu Mutabazi avuga ko abo bagizi ba nabi batarafatwa ariko ko inzego z’umutekano zirimo kubahigisha uruhindu.

Inzego z’umutekano zaganirije abaza gusengera kuri Kanyarira/Photo Internet 

Related posts

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

N. FLAVIEN

APR FC yasabye Mogadishu City Club bazahura muri CAF CL gushaka Igihugu cyizewe, bitaba ibyo ntiyitabire umukino.

N. FLAVIEN

Ba Gitifu b’Utugari two mu Ntara baratakambira Perezida Kagame ngo abahindurire imibereho.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777