Umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30 afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Rubavu akurikiranyweho kurimanganya ababyeyi yasezeranyije gushakira ishuri ry’abana babo n’abarimu bagenzi be yijeje kugera ku nguzanyo mu buryo bworoshye.
Uyu Tuyisenge usanzwe yigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, akurikiranyweho kurya amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’ababyeyi babiri abizeza kubashakira amashuri y’abana muri GS Busasamana, akanarya andi ibihumbi 730 (730.000Frw) y’abarimu batanu yizezaga kubakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’ mu buryo bworoshye.
Amakuru umwe mu barezi bigisha kuri iri shuri yahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko barimo bigisha, bagiye kubona babona ababyeyi babiri babateye mu kigo cy’ishuri n’urusaku rwinshi baje kwishyuza mugenzi wabo witwa Tuyisenge wabaririye amafaranga.
Yagize ati: “Ni ababyeyi b’abana bari boherejwe mu bigo bya kure, bashaka hafi ishuri ribacumbikira. Bamugannye bamwizeye, bamugisha inama ngo abayobore inzira bacamo bakaribona, ababwira ko aziranye cyane n’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Busasamana, ko bamuha amafaranga ikibazo akakirangiza badasiragiye cyangwa ngo bategereze NESA, bitinda abana bagatakaza amasomo, bikazabaviramo gutsindwa.”
Yakomeje agira ati: “Yanababwiraga ko anakora muri Caritas, akomeye, kubona ishuri byoroshye cyane. Umwe mu babyeyi akavuga ko yamuhaye amafaranga ibihumbi 76 (76,000Frw), undi amuha ibihumbi 24 (24,000Frw) banabifitiye ibimenyetso. “
Hari umwarimu na we uri mu bavuga ko nabo ubwabo yabariye akayabo k’amafaranga abizeza kubakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’. Ati: “Turi abarimu batanu yariye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 730 (730,000Frw) atwizeza kutwakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’, ko hari abo azayagezaho bakabyihutisha.”
Yakomeje agira ati: “Umwe yamuriye amafaranga 200,000Frw, ubandi 110,000Frw, 10,000 Frw, 60,000Frw n’undi 350,000 Frw. Ibimenyetso bihagije turabifite.”
Yavuze ko ukurikije uko yababwiraga ko byakwihuta, bakanumva ko ubwo ari mugenzi wabo atabatekera umutwe bigeze aho. Ati: “Isomo turaribonye ntituzongera gutekerwa umutwe gutya n’uwo ari we wese ngo aragira ibyo atwizeza.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yatangaje ko uwo mwarimu afunze, yafashwe biturutse ku ihuruza ryakozwe n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kinyanzovu, Uwambaza Léonce.
Ati: “Ni byo, yarafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ibindi biri mu iperereza ntacyo nabivugaho. Gusa hari n’abarimu bagenzi be batanu bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije.”
Basabwe gutanga ikirego kuri RIB bavuga ko baba baretse bakareba ko ayabaha ku neza, byakwanga bakabona kugana RIB. Yasabye abaturage kudaha umuntu amafaranga ngo abakemurire ikibazo bazi neza ko ibyo avuga ko akemura ntaho ahuriye na byo.
Abaturage basabwe kwirinda abatekamutwe nk’abo babarya utwabo babizeza kubakemurira ibibazo, kandi hari inzira zizwi bikemurwamo. Ufite ikibazo yegera ubuyobozi. Anibutsa ko abarezi basabwa kuba inyangamugayo.
