Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Igisubizo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe mu kico igisambo cyari cyari cyarayogoje rubanda, kuri iyi nshuro kikaba cyashatse gutera icyuma inzego z’umutekano ariko ntibyagihira.
Amakuru avuga ko iki gisambo cyarashwe cyasabwe na Polisi guhagarara ubwo cyuriraga ibipangu by’abandi, maze ngo aho guhagarara gishaka kurwanya abashinzwe umutekano gikoresheje icyuma cyitwazaga muri ubwo bujura, mu kwirwanaho Polisi ikirasa mu cyico kigwa aho.
Umwe mu baturage bahaye amakuru Ijambo, yavuze ko bashima ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ikaba ikomeje kubafasha mu guhashya abigize ibihazi kuko ngo bikomeje kubajujubya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo yatangarije ikinyamakuru Ijambo dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo, ashimangira ko umupolisi yarashe akica igisambo cyari kinafite icyuma ubwo yagisaba guhagarara kikabyanga.
Yagize ati: “Hari i saa Saba na cumi n’itanu z’ijoro, imodoka yacu yarimo izenguruka icunga umutekano yumva umuntu utaka iratabara. Yageze kuri wa muntu watakaga bose bariruka ariko igisambo cyurira inzu, bagisabye kumanuka kikamanika amaboko kiranga babonye gishaka kubarwanya kuko cyari kinafite icyuma, bahitamo kukirasa kirapfa”.
Yakomeje asaba abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kumva ko bazatungwa n’iby’abandi bataruhiye.
Yasabye abaturage kumvira inzego z’umutekano aho babasabye guhagarara bagahagarara bakareka kwiruka cyangwa gushaka kurwanya inzego z’umutekano.
Uyu nyakwigendera warashwe na Polisi, yitwa Ishimwe Prince w’imyaka 18 y’amavuko, akaba yarasiwe ku rupangu rw’uwitwa Twizerimana Juvenal ari naho yabanje gusabwa n’inzego z’umutekano guhagarara ariko we agashaka kurwana akoresheje intwaro gakondo. Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.