Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima

Rubavu: Abiswe ‘abuzukuru ba shitani’ bakomeje guhangayikisha Akarere.

Abana bazwi nk’abo mu muhanda bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko ababa mu Mujyi wa Gisenyi bahwe izina ry’abuzukuru ba shitani bakomeje kuba ikibazo ariko  ubuyobozi bukaba buhamya ko bukomeje gukora iyo bwabaga ngo bukemure iki kibazo.

Mu nteko rusange y’abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yabaye ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, iki kibazo kikaba cyarafashe umwanya munini harebwa uko cyakemuka burundu.

Abagenda mu mihanda yo mu makaritsiye (quartiers) izwi nk’amavene (avenues) muri Gisenyi bakunze gutaka ikibazo cy’abana babazengereje babambura ibintu byabo harimo telefoni, ibikapu ku bagore ndetse abandi bagaterwa ibyuma cyangwa bagakubitwa.

Bivugwako aba bana batoroka imiryango yabo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo amakimbirane mu miryango, ubukene ndetse yemwe n’ibibazo bindi bishobora kuba byarakomotse ku mpamvu zavuzwe haruguru.

Umuturage witwa Mupenzi Adolphe utuye mu Mujyi wa Gisenyi, avugako iyo umugoroba ugeze utaragera aho ugiye, imitima iba myinshi wibaza niba uri bugere mu rugo amahoro bitewe n’ikibazo cy’abana bahawe izina ry’abuzukuru ba shitani’.

Yagize ati: “Abana batagira aho bataha bakomeje kuba benshi muri uyu Mujyi kuko iyo utashye bwije hari ubwo uhura nabo bakagushamuza telefone, waba uri umunyantegenke bakaba bagukubita cyangwa bakagutera ibyuma”.

Akomeza agira ati: “Iyo bamaze kugushamuza ibyawe bahita birukira mu migende itwara amazi (rigoles) ubwo kubabona bikaba birangiye doreko muri iyo migende ari ho barara umunsi ku munsi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse avugako iki koko iri ikibazo gihangayikishije Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange ariko ngo nk’Akarere bakaba bakomeje urugamba rwo “kubafata tukabasubiza mu miryango yabo”.

Yagize ati: “Mbere na mbere aba bana ni abana bacu, reka dusabe abantu kureka kubita izina ry’abuzukuru ba shitani kuko dusanga twiyita nabi. Ikibazo cy’aba bana gikomeje gukomera ariko turasaba ababyeyi kwirinda amakimbirane ndetse no kwita ku burere bw’abana babo. Hari ubwo dufata abana bakavugako bafite ikibazo cy’ibikoresho by’ishuri ariko ikibabaje ni uko iyo tubibahaye bagasubizwa mu miryango mu gihe gito bahita bagaruka. Turasaba rero ababyeyi kwita ku nshingano zabo”.

Aba bana bahawe izina ry’abuzukuru ba shitani ahanini baturuka mu miryango ibarizwamo amakimbirane ndetse n’idafite ubushobozi bwo kubitaho. Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu bukangurambaga bwo gukangurira abantu ‘kubyara abo ushoboye kurera’ nk’imwe mu ngamba izafasha mu guhangana n’ibibazo biterwa no kubyara abana benshi kandi nta bushobozi bwo kubitaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Kambogo Ildephonse.
Ikibazo cy’abiswe abuzukuru ba shitani gihangayikishije inzego zitandukanye.
Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu

Yanditswe na Bwiza Divine/Rubavu.

Related posts

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa DR Congo i Goma.

N. FLAVIEN

Ubwato bukekwaho gutwara intwaro za Israel bwangiwe guhagarara ku cyambu cya Namibia.

N. FLAVIEN

Karidinari Kambanda yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777