Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

REG yihaye intego ko muri 2029 izaba imaze gucanira ingo zisaga 200,000 mu burasirazuba.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG gitangaza ko imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ntara y’i Burasirazuba irimbanyije, ku buryo ngo kugeza muri 2029 hazaba hakozwe byinshi bituma ibice hafi ya byose bizaba bicaniwe.

REG itangaza ko ingo 217,560 zizagezwaho amashanyarazi, ibirometero 1,237.46 by’imiyoboro iringaniye y’amashanyarazi (medium-voltage) bikubakwa, ibirometero 3,311 by’imiyoboro mito y’amashanyarazi (low-voltage) bizubakwa, mu gihe
Transformers nshya 923 zizashyirwaho.

Ibi bikorwa bikubiye mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi, Banki ya Asia y’Iterambere mu bikorwaremezo (Asian Infrastructure Investment Bank) na Banki y’Uburayi ishinzwe ishoramari (European Investment Bank).

Uyu mushinga ukaba urimo no gutanga amahirwe y’akazi no gushyigikira imibereho myiza, kandi ukaba urimo guhindura ubuzima bw’abaturage mu ntara y’Iburasirazuba mu ntero igira iti ‘Amashanyarazi hose’.

Abaturage mu bice bimwe na bimwe cyane ibyo mu cyaro bavuga ko nta muriro w’amashanyarazi ndetse ngo hamwe na hamwe n’aho uri ukaba ari mucye kuko bawuhawe mu buryo bwasaga nko kubona uwo gucana amatara gusa, ibyo bavuga ko wari umushinga w’abanya Tuniziya.

Impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu turere turimdwi tugize Intara y’Iburasirazuba iri kuri 78,1%. Gahunda ikaba ari uko bitarenze 2029, iyi ntara izaba igeze ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Kuri ubu hari kuvugururwa imiyoboro yari ishaje ndetse indi nta bushobozi ifite. Hari kubakwa kandi Substations ebyiri zizafasha muri iyi gahunda; iya Kirehe n’iya Nyagatare byose bikaba ari muri gahunda yo kwihutisha iterambere, umuturage agahora ku isonga.

Hari kubakwa Substations ebyiri mu ntara y’Iburasirazuba/Photo REG.
Hari kwifashishwa amapoto y’ibiti byabugenewe mu gukwirakwiza amashanyarazi/Photo REG

Related posts

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko Igihugu cyiteguye neza uwagerageza kugishozaho intambara.

N. FLAVIEN

Kayonza: Akaga gakomeye ku bana bavuka ku babyeyi batipimisha Virusi itera SIDA igihe batwite.

N. FLAVIEN

Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa yatumijweho ikubagahu n’ububanyi n’amahanga bwa RDC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777