Ahagana saa munani z’urukerera (02:00AM) kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, ibisasu bibiri bitamenyekanye neza aho byaturutse byaguye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bitaramenyekana neza gusa hakaba hamaze kumenyekana Sukhoi-25 ya FARDC yangiritse ibaba.
Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbyeko muri DR Congo (MONUSCO), yatangaje ko hari abari kuvuga ko ibi bisasu byaturutse mu gace ka Kibumba ahari intwaro za M23 zirasa kure, mu gihe hari n’abandi bemeza ko ngo ibi bisasu byaba byavuye i Gisenyi mu Rwanda kuko ngo ku musozi wa Rubavu hari ibitwaro bigezweho kandi biremereye.
Iyi nkuru ariko ya Okapi ikomeza ivuga ko hari impuguke mu bya gisirikare zemeje ko ibisasu byatewe byarashwe n’indege zitagira abapilote (drones) zashakaga gusenya indege z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bikaba bivugwa ko ibaba ry’indege ya gisirikare ya Sukhoi-25 ryangiritse, ibindi byangiritse bikaza kumenyekana nyuma.
Nubwo hari ibyamaze gutangazwa na bamwe mu bageze aha ku kibuga cy’indege bavuze ko ngo mu bindi byangijwe haba harimo na kajugujugu eshatu, ngo izi mpuguke mu bya gisirikare kuri ubu zikomeje gusesengura amakuru kuri ibi bisasu kugirango hamenyekane neza inkomoko y’ibi bisasu mbere yuko inzego zibifite mu nshingano zibitangaza mu buryo burambuye.
Ibi bisasu byarashwe mu gihe Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi Tshilombo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRCongo, Perezida Tshisekedi akaba yatsembye ko adateze kuganira na M23 kuko ngo ibyo yasabye mbere byo kurambika intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe ari byo ashyize imbere.
1 comment
Ibintu bikomeje Kugorana pe!!!
Gusa iyo urwana Uzi Icyo urwanira ntakaguza uratsinda ukuri kukaganza.
Amizero Muremewe.