Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ufungura Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 itahana amanota atatu mu mukino wari witezwe na benshi ku mpande zombi.
Umukino wari utegerezanyijwe amatsiko hagati ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30). Kuva ingengabihe y’umwaka w’imikino 2025/26 yajya hanze, abakunzi benshi bari bafite amatsiko y’uko uri burangire.
Amakipe yombi yatangiye umukino afite ubushake n’ishyaka ryo gutsinda, ari nako Kiyovu Sports igaragaza imbaraga abantu benshi batari biteze. Kiyovu yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mu nota wa 9 ushyira uwa 10, ubwo Rukundo Abdourhman yagegezaga amahirwe ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Pavel Nzilla akitwara neza.
Kiyovu Sports yageragezaga gukina neza ikananyuzamo uduteroshuma yaje kugira ibyago, umukinnyi wayo Mbonyingabo Regis agira ikibazo cy’imvune, ava mu kibuga ku munota 29 hinjira Bukuru Christophe. Kiyovu Sports yanyuzagamo ikarusha Rayon Sports gukina neza akagozi kacitse ku munota wa 43, maze Ndikumana Asman atsinda igitego 1 cya Rayon Sports bajya kuruka ari 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yakoze impinduka akuramo Sindi Paul Jesus hinjira mu kibuga Aziz Bassane. Ku munota wa 12 w’igice cya kabiri kandi Bigirimana Abedi na Adam Bagayogo binjiye mu kibuga basimbura Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves.
Kiyovu nayo yakoze n’impinduka ikuramo Moise Sandja Niyo David, yinjiza Ishimwe Jean Rene na Tabou Crespo. Izi mpinduka zose ntacyo zahinduye ku mukino kugeza ku munota wa 90. Mu minota y’inyongera, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri nanone gitsinzwe na Ndikumana Asman, umukino urangira aba-Rayon akamwenyu ari kose ku ntsinzi y’ibitego 2-0, ikaba n’iya mbere ku mutoza Lotfi.
Indi mikino yabaye irimo uwahuje Mukura VS na Musanze FC kuri Sitade Kamena urangira Mukura itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Joseph Sackey. Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cya Isingizwe Rodrigue ku kibuga cya Bugesera.
Ikipe ya Police FC ibifashijwemo na Byiringiro Lague yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1. Ku munota wa 23 yatsinze kuri penalite ndetse anasongezamo ku wa 77, Rutsiro FC yaje kubona ikimpozamarira ku munota wa 88 giturutse kuri Niyongira Patience witsinze. Umukino wabereye kuri Sitade Umuganda warangiye Etincelles FC inganyije na Gasogi United 0-0.
Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru hakinwa umukino umwe uzahuza ikipe ya AS Kigali izakira Amagaju saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pele Sitadium. Uyu munsi uzarangira hasubitswe umukino umwe wa APR FC na Marines FC, bitewe n’imikino ya CECAFA Kagame Cup APR FC yitabiriye aho igomba gukinira umwanya wa gatatu.

