Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Rayon sport: Guy Bukasa n’umwungiriza we beguye ku mirimo yabo

Guy Bukasa wari umutoza mukuru wa Rayon sport yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0.

Ibi byabaye nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0 kuri uyu gatatu tariki 16 Kamena 2016, igitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 88 w’umukino.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda magazine avuga ko ubwo abagize ikipe ya Rayon sport bari bageze mu Nzove aho iyi kipe icumbitse uyu mutoza yahise ahamagara staff ye bagirana ikiganiro cyiganjemo amagambo asa n’ay’usezera. Ati ” Mbashimira byose twakoranye ndetse mbashimira n’umuhate mwagaragaje n’ubwo byari bigoye. Sindi wa muntu ukunda guhatiriza.”

Guy Bukasa wavuye ku kibuga ubona afite agahinda nyuma yo gutsindwa na Mukeba w’ibihe byose yakomeje agira ati “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru Kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.”

Yunzemo ati ” Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.

Ubwegure bwa Guy Bukasa bwahise bukurikirwa n’ubweguye bwa Guy Bakira wari umwungirije na we yahise yegura

N’ubwo bizwi ko Guy Bukasa yeguye  ku mirimo yo gutoza Rayon sport, Ubuyobozi bwa Rayon sport bwo bwiraje i Nyanza buhakana aya makuru.  Mu kiganiro na Radio B&B FM, Fidele Jean Uwayezu umuyobozi wa Rayon sport yahakanye aya makuri ati “Nta byinshi navuga kuko nta rwandiko rwe yandikiye ikipe ruratugeraho.

Guy Bukasa yatangiye gutoza Rayon Sports tariki 7 Nyakanga 2020, avuye muri Gasogi United yatoje mu mwaka w’imikino wa 2019 ariko ntiyayitindamo kubera shampiyona yaje guhagarikwa n’icyorezo cya Covid19.

Related posts

DR Congo: Sukhoi-25 zaguzwe akayabo zafashije FARDC kwikora mu nda.

N. FLAVIEN

Bashingiye ku mirimo n’ibitangaza, Chorale Twishingane bamuritse umuzingo wa mbere [AMAFOTO & VIDEO]

N. FLAVIEN

Korali Abungeri ADEPR Kigasa ikomeje ivugabutumwa rihembura abihebye [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777