Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wakekwagaho kwica umukobwa bakundanaga amukase umutwe i Masaka, yarasiwe mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigiye kumufata ahita ahasiga ubuzima.
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 ni bwo humvikanye inkuru y’uko umukobwa witwa Mutoni Diane wacuruzaga akabari i Masaka mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali yishwe aciwe umutwe, ku ikubitiro haketswe uwari umukunzi we kuko yahise anaburirwa irengero.
Inzego z’umutekano zakomeje kumushakisha kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 zamenye amakuru ko yihishe mu murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu munsi ku itariki 22 Ugushyingo mu gihe cya saa tanu n’igice z’amanywa (11h30) mu murenge wa Fumbwe ari bwo Polisi yabonye amakuru y’uko hari umusore w’imyaka 33 wari wagize uruhare mu kwica Mutoni Diane uhihishe.
Yagize ati: “Polisi y’Igihugu yabonye amakuru yihutira kugera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, yanze gukingura nyiri urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa.”
SP Hamdoun yakomeje avuga ko uyu musore yashatse gutera icyuma n’uwo mu Polisi, mu kwitabara ahita amurasa agwa aho. Ati: “Inama tujya ni uko abantu bakwiriye kureka kwijandika mu bikorwa ibyo ari byo byose binyuranyije n’amategeko, gukora ibyaha bitandukanye kubera ko amategeko arabihana kandi inzego z’umutekano ntizishobora kwihanganira umuntu wabikoze, agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.”
Yakomeje agira ati: “Niba hari amakimbirane yabaye hagati y’abantu nta bwo umwanzuro ari ukwica cyangwa gukubita no gukomeretsa bakwiriye kwegera inzego zibishinzwe zikabakemurira ayo makimbirane.”
Mutoni Diane bikekwa ko yishwe n’uyu musore bahoze bakundana, yari asanzwe acuruza mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, akaba yarababaje benshi ndetse abagaragaje imbamutima bakaba bari basabye ko ukekwa kumwica aramutse afashwe nawe yahita yicwa kubera ubugome yabikoranye.

