Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Perezida Zelensky yakuriye inzira ku murima abategetsi ba Afurika ku kuganira n’u Burusiya.

Mu rugendo rugamije amahoro barimo, bamwe mu bategetsi ba Afurika barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa basabye ko habaho guhagarika imirwano ku mpande zombi ndetse hakabaho ibiganiro bigamije amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya gusa bwana Zelensky uyobora Ukraine we akaba atabikozwa.

Bwana Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo, ubwo yari mu Murwa mukuru Kyiv wa Ukraine kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023 yagize ati: “Twaje hano gutega amatwi no kwirebera ibyo abaturage ba Ukraine banyuzemo”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ariko yabaye ibamba avuga ko aho kuguyaguya u Burusiya mu buryo bwa diplomasi, bukwiye guhabwa akato burundu muri diplomasi, mu rwego rwo kubuha ubutumwa ko amahanga yamaganye igitero cyabwo.

Zelensky yavuze ko Ukraine itazagirana ibiganiro n’u Burusiya mu gihe cyose hakiri ubutaka bwa Ukraine bwigaruriye.

N’ubwo Zelensky avuga ibi, mugenzi we Putin yongeye gushimangira ko Ukraine nta mahirwe ifite yo gutsinda mu gitero cyayo cyo kwigaranzura u Burusiya kirimo kuba ubu.

Yavuze ko igisirikare cya Ukraine kirimo no gushiranwa n’ibikoresho bwite byacyo bya gisirikare kandi ko vuba aha kizaba gikoresha gusa ibikoresho cyahawe n’Ibihugu byo mu Burengerazuba (u Burayi na Amerika).

Yagize ati: “Ntushobora kurwana igihe kirekire gutyo”. Yaburiye ko indege y’intambara iyo ari yo yose yo mu bwoko bwa F16 Amerika izaha Ukraine “izashya, ibyo nta kubishidikanyaho”.

Mbere, Ukraine yapfobeje amagambo nk’ayo, ishimangira ko irimo gutera intambwe mu kwisubiza ubutaka mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Ukraine.

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri wungirije w’ingabo wa Ukraine Hanna Malyar yavuze ko mu Majyepfo y’Igihugu imitwe y’ingabo yateye intambwe ya kilometero 2 mu byerekezo byose.

Perezida Putin yanavuze ku ngingo zijyanye n’ubukungu, avuga ko ibihano Igihugu cye cyafatiwe n’Uburengerazuba byananiwe kubushyira mu kato, ko ahubwo byatumye ubucuruzi bw’u Burusiya bwagukira “mu masoko y’ejo hazaza”.

Yashimye amasezerano mashya y’ubucuruzi u Burusiya bwagiranye n’Ibihugu bimwe byo muri Aziya, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika y’Epfo avuga ko ibyo Bihugu ari “abafatanyabikorwa bo kwizerwa, bashyira mu gaciro”.

Perezida Zelensky wa Ukraine ari kumwe na bamwe mu bategetsi ba Afurika ku Murwa mukuru Kyiv wa Ukraine/Photo Internet.

Related posts

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

N. FLAVIEN

Stade Nyagatare yuzuye itwaye hafi Miliyali 10 Frw yatashywe ku mugaragaro [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Hamas yikozeho irasa kuri Israel none imvura y’ibisasu rutura iri kugwa muri Gaza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777