Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yasabye urubyiruko rw’umujyi wa Kipushi, uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara ya Haut-Katanga, kugira ubushishozi no kwitwararika.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo, muri uwo mujyi.
Nk’uko Perezida wa Repubulika ya Congo abivuga, igihugu kiri mu kaga, bityo urubyiruko rukaba intego nyamukuru y’abashaka kuruhungabanya.
Ati”Ni mwe bazashaka kwegera no kuyobya ngo babakoreshe ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.”
“kwirwanaho mu buryo bwa gisirikari bwuzuye umutima w’ubutwari no gukunda igihugu”
Nk’uko yabivuze i Kisangani (mu Ntara ya Tshopo) niya Lubumbashi (mu Ntara ya Haut-Katanga), Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku ngingo irimo gucibwa mu gihugu: ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Imbere y’imbaga y’abaturage b’i Kipushi, yavuze ati: “Mfata nk’agasuzuguro guhakwa abahanga b’AbanyeCongo ngo badatekereze ku Itegeko Nshinga ryacu.”
Nk’umurinzi w’iyubahirizwa ry’amahame y’igihugu, yasezeranyije gushyiraho “komisiyo izasesengura ivugururwa cyangwa guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu.”
Iyi ngingo yamaganwe cyane mu matsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho bashinja Perezida Tshisekedi gushaka kwiyongeza manda ya gatatu, itemewe n’amahame y’Itegeko Nshinga ririho ubu.
Indi nkuru bisa