Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Ruto agiye kohereza Batayo y’abasirikare ba Kenya kurwana mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Perezida wa Kenya William Ruto kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, arohereza batayo y’abasirikare ba Kenya (KDF) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikaze ikomeje hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’inyeshyamba za M23.

FARDC iri no mu zindi ngamba zirimo nko kurwanya umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda, wayobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Abasirikare ba Kenya bagiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zizafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere cyatanzwe kinemezwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Icyo gihe, Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya, ubu ni intumwa ya Kenya ku mahoro mu karere yari yatumije inama i Nairobi y’abakuru b’Ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC yiga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kenya yatoranyijwe kuyobora ibikorwa byo mu rwego rwa gisirikare na diplomasi byo muri urwo rwego.

Ubu ni bwo bwa mbere umuryango wa EAC wohereje abasirikare mu Gihugu kinyamuryango.

Ubu butumwa bw’uyu mutwe wo mu ngabo z’akarere bugiye kuba ikizamini ku bushobozi bwa EAC bwo gukemura ibibazo by’urusobe bya politiki n’umutekano.

Umutwe (brigade) w’abasirikare ba Kenya wari woherejwe muri DR Congo mu mwaka ushize ku butumire bwa Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi, warahavuye usubira muri Kenya nk’uko tubikesha BBC.

Ingabo za Kenya zigiye koherezwa muri DR Congo mu gihe M23 yamaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ikaba iri hafi y’Umujyi wa Goma n’ubwo isa nk’iyahagaze aho yari igeze kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Intara za M23 (zimwe mu zigambiriwe cyane) zarahiye ko zidashobora gusubira inyuma zitarabona gakondo ya ba sekuruza babo.
Ingabo za Kenya, KDF ku karasisi mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.

Related posts

Perezida Kagame yasuye Ikiraro cya Kazungula ahari ihuriro ry’Ibihugu bine kuri Zambezi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Komisiyo y’Amatora yemeje burundu intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

N. FLAVIEN

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe wahawe umuyobozi mushya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777