Amizero
Uncategorized

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Macron baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri muri DR Congo.

Mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefoni, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yaganiriye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aho bagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko aba bayobozi bombi bagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, baganira ku musaruro ukomoka mu bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubu bufatanye.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye byimbitse ku bibazo biri mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, birimo n’ibyo mu Burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Leta, ibihugu bizishyigikiye n’imitwe yitwaje intwaro yiyise ’Wazalendo’ bamaze igihe barwana n’umutwe wa M23.

Perezida Kagame na mugenzi we bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.

Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.

Congo yagiye yumvikana kenshi ivuga ko itazaganira na M23, bituma uwo mutwe urushaho gukaza imirwano wigarurira uduce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru. (Igihe)

Related posts

Musanze: Ingaruka z’imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo ziri kugaragara.

N. FLAVIEN

APR FC yatsinze Kiyovu Sports yegukana igikombe cya 22 cya Shampiyona.

N. FLAVIEN

Akamaro ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777