Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho abaminisitiri 13, mu gihe icyuye igihe yari igizwe n’abaminisitiri 15, akora amateka yo kugena umugore nka Minisitiri w’ingabo, ibitari bimenyerewe mu Burundi.
Bimwe mu byagarutsweho cyane kuri iyi Guverinoma nshya, harimo igenwa rya madame Marie Chantal Nijimbere wagizwe Minisitiri w’ingabo, bamwe bakaba babinenze bavuga ko n’iyo yari asanzwe ayobora yamunaniye ngo bikaba bitumvikana ukuntu yahabwa Minisiteri ikomeye nk’iyi ndetse bakaba bemeza ko adashobora gutinyuka Umugaba w’Ingabo, Gen Prime Niyongabo.
Muri izi mpinduka zakozwe, Minisiteri zakuwe kuri 15 zigirwa 13, bivuze ko hari ebyiri zakuweho cyangwa se zigahurizwa hamwe. Muri Minisiteri zakuweho harimo Minisiteri y’Ubucuruzi yayoborwaga n’uyu mugore wahawe kuyobora ingabo, Perezida Neva akaba yavuze ko ubucuruzi bugiye kujya mu nshingano ze bwite, ni nyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli riabije ryamunze ubukungu bw’u Burundi busanzwe buri mu manegeka, gusa hakaba hibazwa niba Neva we hari igishya azazana.
Iyi Guverinoma nshya yajemo abagore bane, mu gihe abagabo ari icyenda; bakaba barimo umutwa umwe ndetse n’umusore ukiri ingaragu, ibitari bisanzwe muri iki gihugu. Abaminisitiri batatu ni bo bonyine bari basanzwe muri guverinoma icyuye igihe bagarutse; ari bo Marie Chantal Nijimbere wari usanzwe ari Minisitiri w’ubucuruzi wagizwe uw’ingabo, asimbuye Alain Tribert Mutabazi wari Minisitiri w’ingabo kuva mu mwaka wa 2020.
Undi wagarutse muri Guverinoma nshya ni Habyarimana François wakomeje kuba Minisitiri w’uburezi na Lyduine Baradahana wakomeje kuba Minisitiri w’ubuzima. Marie Chantal Nijimbere wagizwe Minisitiri w’ingabo nta mateka afite mu by’igisirikare kuko mbere y’izi nshingano nshya yabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’ubwikorezi n’ubukerarugendo hagati ya 2020 na 2025, mbere yaho akaba yari Minisitiri w’itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru. Amakuru avuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’u Burundi umugore agizwe Minisitiri w’ingabo.
Urutonde rw’aba Minisitiri bagize Guverinoma nshya y’u Burundi:
- Nestor Ntahontuye yagizwe Minisitiri w’intebe asimbuye General Ndirakobuca batazira ‘Ndakugarika’.
- Leonidas Ndaruzaniye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, umutekano rusange n’iterambere ry’abaturage.
- Marie Chantal Nijimbere, Minisitiri w’ingabo
- Arthemon Katihabwa, Minisitiri w’ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire
- Eduard Bizimana, Minisitiri w’ubanye n’amahanga, kwishyira hamwe kw’akarere n’ubufatanye mpuzamahanga akaba asimbuye Shingiro Albert.
- Alain Ndikumana, Minisitiri w’imari .
- Hassan Kibeya, Minisitiri w’imari igena migambi n’ubukungu
- Caline Mbarushimana, Minisitiri wibikorwaremezo n’ubwikorezi
- Jean Claude Nzabineza, Minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi
- François Habyarimana, Minisitiri w’uburezi
- Lyduine Baradahana, Minisitiri w’ubuzima rusange
- Lieutenant General de police Gabriel Nzigimana, Minisitiri w’abakozi ba Leta
- Lydia Nsekera, Minisitiri wa sipiro n’urubyiruko
- Gabby Bugaga, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru.