Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner mu biro bye Ntare Rushatsi i Bujumbura.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko madame Kayikwamba, nk’intumwa idasanzwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 yazanye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye Evariste.
U Burundi bwohereje ingabo muri DR Congo gufasha ingabo za Leta, FARDC kurwanya inyeshyamba za M23, Leta ya DR Congo na ONU bivuga ko zifashwa n’u Rwanda nyamara u Rwanda rukaba rubihakana rwivuye inyuma.
U Burundi kandi busanganywe ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zagiyeyo ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, irimo uwa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi.
N’ubwo byatangajwe ko Minisitiri Kayikwamba yagiriye uruzinduko mu Burundi, ibiri mu butumwa yazanye ntibyatangajwe n’uruhande urwo ari rwo rwose haba u Burundi cyangwa DR Congo.

