Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Perezida Ndayishimiye wahawe kuyobora AU yavuze ko nta gihugu cya Afurika cyagakwiye kuba giterwa mu kinyejana cya 21

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye wahawe kuyobora AU (African Union) yasezeranyije gukora ibishoboka byose mu mushinga w’Ubumwe bwa Afurika wo “gucecekesha intwaro”, kugira ngo abaturage ba Afurika babeho mu mutekano, mu cyubahiro n’icyizere, nyuma yo gutorerwa gutegeka uwo muryango.

Perezida Evariste Ndayishimiye yatorewe mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026 ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) i Addis Abeba muri Ethiopia, mu nama isanzwe ya 39 y’abaperezida n’abakuru ba guverinoma.

Ni bwo bwa mbere u Burundi bugeze kuri ubu butegetsi bwa AU busimburanwaho buri mwaka hagati y’ibihugu 55 bigize uyu muryango, kuva mu mwaka wa 2002 ubwo UA (Union Africaine) yasimburaga OUA (Organisation de l’Unité Africaine) yashinzwe mu 1963.

Mu ijambo yavuze ari i Addis Abeba amaze gutorerwa uwo mwanya, Evariste Ndayishimiye yagize ati: “Nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyagakwiye kuba cyongera gukolonizwa, guterwa cyangwa ngo gihatirwe kuyoboka ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bw’amahanga mu kinyejana [turimo] cya 21.”

Perezida Ndayishimiye ageze kuri uyu mwanya mu gihe mu bice binyuranye muri Afurika hakirangwa intambara, by’umwihariko no mu karere k’ibiyaga bigari cyane mu marembo ya Bujumbura, hakurya muri Uvira no mu bice bindi bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021, umutwe w’inyeshyamba wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Impande zombi ziherutse kongera kwemeranya ku gahenge.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha AFC/M23 gusa rwo rukabihakana rwivuye inyuma ahubwo rukavuga ko rwashyizeho “ingamba z’ubwirinzi” ku mutekano warwo. Ku busabe bwa Leta ya DRCongo, u Burundi bwohereje ingabo muri iyo ntambara kurwana ku ruhande rwa leta y’icyo gihugu.

U Rwanda na rwo rushinja leta y’u Burundi kuba yarahisemo kwifatanya n’abashyigikiye kandi bakorana na FDLR, umutwe w’inyeshyamba uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC, ahanini ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri ubu izi FDLR zikaba zarahawe intebe mu Burundi nyuma yo kwirukanwa mu bice byinshi bya DR Congo.

Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye umurongo ku ijambo “amahoro”, avuga ko ibura ryayo riri mu byatumye u Burundi bucyerererwa mu iterambere.

Yavuze ko amahoro n’umutekano bidashobora kugerwaho muri Afurika mu gihe hakiri ibihugu biterwa “mu nyungu z’amahanga cyangwa z’ubukungu z’ibihugu bikomeye”.

Yongeyeho ko ku butegetsi bwe bwa AU yifuza kubona ijwi ry’Afurika rirangurura rikavuganira “iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, ubusugire bw’ibihugu byacu n’uburenganzira bw’abaturage bwo kwigenga”.

Nyuma yaho, mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida w’u Burundi yashimiye abategetsi bo muri Afurika ku bw'”icyizere” bamugiriye, avuga ko u Burundi bwabyakiranye “icyubahiro cyinshi no kwicisha bugufi”.

Yagize ati: “Nshimiye byimazeyo abategetsi ba Afurika ku cyizere bangiriye, mu kunshyira ku mwanya w’umukuru w’Ubumwe bwa Afurika. Hamwe n’icyubahiro cyinshi no kwicisha bugufi, u Burundi bwemeye inshingano no kwitanga butizigamye mu gukorera umugabane wacu n’abaturage bawo.”

Perezida wa DRC Félix Tshisekedi na Perezida wa Kenya William Ruto ni bamwe mu bategetsi bifurije Ndayishimiye ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yahawe yo kuyobora AU nk’uko tubikesha BBC.

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yahererekanyije ububasha na Lorenzo wa Angola ucyuye igihe.

Related posts

Indege ya Rwandair yakoreye impanuka i Kamembe Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

DR Congo: Vital Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite.

N. FLAVIEN

Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi ! Izindi mpinduka mu bayobozi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777