Mu ruzinduko yagiriye mu Burusiya, Perezida wa Sénégal akaba n’Umukuru w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union), Macky Sall, yabwiye Perezida w’icyo Gihugu Vladimir Putin, ko abanyafurika ari inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu kudohora ku kababaro kabo.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Sochi, Macky Sall yavuze ko Perezida w’Uburusiya yasezeranyije koroshya ku kohereza mu mahanga ibinyampeke n’ifumbire, ariko nta makuru arambuye yatanze. Putin yahakanye ko Uburusiya burimo kubuza ibyambu bya Ukraine kohereza ibinyampeke mu mahanga.
Ingano zirenga 40% by’iziribwa muri Afurika ubusanzwe ziva mu Burusiya no muri Ukraine. Ariko ibyambu bya Ukraine byo mu Nyanja y’Umukara (Black Sea) ahanini byabujijwe kugira ibicuruzwa byohereza mu mahanga kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Abategetsi ba Ukraine n’Ibihugu by’inshuti zayo bashinja Uburusiya kugota ibyo byambu bukabuza ko hagira ibyinjira n’ibisohoka, ibyo byambu Ukraine ikaba yarabitezemo ibisasu bya mine mu kubuza ko Uburusiya bwayigabaho igitero cyo mu mazi.
I Genève mu Busuwisi, Amin Awad, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye, ONU, ushinzwe guhangana n’amakuba, yagize ati: “Kudafungura ibyo byambu bizateza inzara”. Yavuze ko ubucye bw’ibinyampeke bushobora kugira ingaruka ku bantu miliyari 1.4 ku Isi ndetse bugateza gusuhuka (kwimukira ahandi) kw’abantu benshi nk’uko tubikesha BBC.
Intambara yo muri Ukraine yahuhuye ubucye bw’ibiribwa bwari busanzwe buriho muri Afurika butewe n’umusaruro mubi hamwe n’umutekano mucye. Ibiciro by’ibiribwa byaratumbagiye muri Afurika kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu minsi 100 ishize, bituma abantu benshi byajya mu byago byo kuba bakicwa n’inzara.
Mike Dunford, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa PAM, yavuze ko muri Afurika abantu barenga miliyoni 80 bafite ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa kandi ko bashonje cyane. Yavuze ko uwo mubare wavuye kuri miliyoni hafi 50 z’abari bafite icyo kibazo mu gihe nk’iki cyo mu mwaka ushize.

