Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa w’Imyaka 110.

Mu ruzinduko akomeje kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye umukecuru Rachel Nyiramandwa w’imyaka 110 utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baraganira.

Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w’u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 mbere yuko aganira n’abatuye Nyamagabe muri rusange.

Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.

Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n’abaturage kwakira umukuru w’Igihugu cyabo.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n’uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.

Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anywa amata ayaguze.

Perezida Kagame yahise amubwira ati: “Nzaguha ifite amata”. Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati: “Urakoze cyane Imana izagufashe…”

Umukuru w’u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w’u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.

Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Akanyamuneza kari kose kuri bombi.
Umukuru w’Igihugu aganira n’umuturage.

Related posts

Mugisha Moïse yakoze impanuka y’igare muri Tokyo Olympics 2020.

N. FLAVIEN

Kwibohora28: Uko umunsi wo kwibohora wagenze mu Karere ka Rubavu mu mafoto 28.

N. FLAVIEN

Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’urubyiruko mu gusukura Iseminari nto ya Nyundo[AMAFOTO].

N. FLAVIEN

1 comment

Mad knoxx August 28, 2022 at 10:08 PM

Ibyiza bihoraho

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777