Umukuru w’Igihugu yamwakiriye ku gicamunsi cyo ku wa 6 Gashyantare 2026, nk’uko Ibiro bya Perezida byabitangaje.
Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso yatangiye inshingano zo guhagarara Portugal ku wa 7 Gashyantare 2023, afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Icyo gihe yari muri ba ambasaderi 14 bakiriwe na Perezida Kagame bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Icyo gihe yavuze ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo.
U Rwanda na Portugal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano uhamye watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976.
Icyo gihe Ambasaderi wa mbere Portugal wohereje mu Rwanda yari António Baptista Martins, wari ufite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yatangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 1977.
Portugal inafite ishoramari rinini mu Rwanda. Nko mu 2017 yari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23,8%.
Icyo gihe Portugal yari yashoye miliyoni 398 z’Amadolari ya Amerika ikurikiwe n’u Bwongereza bwari bwashoye miliyoni 203,1 z’Amadolari.
Ubu Ambasaderi Nkurikiyimfura François usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa ni we unaruhagarariye muri Portugal guhera mu 2023.


