Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Mu masaha ya mbere ya Saa Sita kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023 nibwo Umukuru w’Igihugu yageze i Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Yiyunze ya Tanzania, Stergomena Lawrence Tax nk’uko tubikesha Igihe.

Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Umukuru w’Igihugu yakirwa na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bagirane ibiganiro byihariye mbere y’uko bizakurikirwa n’ibyo bazagirana hari n’intumwa z’Ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi byitezwe kandi ko bazanaganira n’itangazamakuru yaba iryo muri Tanzania ndetse n’iryo mu mahanga, aho Perezida Kagame azanakirwa ku meza na mugenzi we wa Tanzania.

Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Tanzania biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y’uko muri Kanama 2021 mugenzi we, Samia Suluhu Hassan nawe yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari Ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Yagize ati: “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu”.

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’Ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Perezida Paul Kagame muri Tanzania aramukanya na mugenzi we Samia Suluhu Hassan/Photo Internet.
Perezida Paul Kagame hamwe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan i Kigali mu Rwanda/Photo Village Urugwiro.

Related posts

Dusubire mu 1955 ku itariki yakinweho umukino wa mbere wa UEFA Champions League

KALISA

Goma: Ingabo z’u Rwanda zashinjwe kwinjirira ikoranabuhanga riyobora indege.

N. FLAVIEN

Nyiragongo yongeye gutera abantu ubwoba bikanga ko igiye kongera kuruka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777