Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Perezida Kagame ashimangira ko abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kubaho nta muntu tubisaba.

“Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, ibibazo byari kuba byararangiye kera. Nti twakabaye tugifite iki kibazo cya Congo, ariko dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu.”

Ibi bikubiye mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, i Addis Ababa, ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025.

Perezida Kagame yavuze no kuri FDLR, aho hari abirengagize ikibazo iteje bakigira nk’aho itabaho, agira ati: “Ni gute FDLR imeze nk’itabaho mu bitekerezo bya bamwe? Cyangwa ni ukubera iki ari ikintu kirengagizwa kigafatwa nk’aho ari gito? Niba ubitesheje agaciro gutyo, uba utesheje agaciro amateka yanjye kandi sinshobora kubyemera kandi ntabwo nitaye ku wo uri we.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa se uko abaturage b’u Rwanda babaho.

Yagize ati: “Mu bari muri iki cyumba ntawe nsaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa ngo musabe uko abantu banjye babaho. Nta n’umwe. Nzabaho kubera ko ari uburenganzira bwanjye. Ni uko bimeze.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo kandi ko iki gihugu gikwiye kwicara cyikicyemurira ibibazo byacyo aho guhora kibitwerera abandi.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari abo numva bavuga ngo ni ryari Congo izafata inshingano mu gukemura ibibazo byayo? Ni gute Congo yumva ko ibibazo byayo byose bituruka hanze, bityo ikajya gushakira ibisubizo by’ibibazo byabo hanze? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura kandi Congo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo rutabasha kwikorera imitwaro yayo.”

Umukuru w’Igihugu yasoje avuga ko n’ubwo u Rwanda ari Igihugu gito kandi gikennye ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho abantu badakwiye kubyibeshyaho.

Yagize ati: “Nk’uko nabivuze, turi Igihugu gito, Igihugu gikennye ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho ntimuzabyibeshyeho. Ntabwo mbusaba, nta n’uwo ari we wese nzabusaba.”(KT)

Related posts

Urukiko rwa Gisikare rwategetse ko abarimo abakozi ba RCS n’abanyamakuru barekurwa

KALISA

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

N. FLAVIEN

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777