Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Kagame asanga intambara ya M23 na Congo idakwiye na gato kubazwa u Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’intambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya DRC bitagomba kubazwa u Rwanda ahubwo ko Leta ya Congo ariyo ifite ruruhare rukomemeye ku birimo bibera ku butaka bwayo. Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje guhemberwa n’impande zitandukanye zirengagiza umuzi w’ikibazo maze zigahitamo inzira z’ubusamo ndetse rimwe na rimwe ziba zigamije ibindi.

Yavuze ko iki atari ikibazo gikwiye kureberwa hafi cyangwa ngo cyitiriwe u Rwanda. Nyamara Leta ya Congo ari nayo iri ku isonga mu gushinja u Rwanda izi neza ko ibyo atari byo. Perezida Kagame muri iki kiganiro yatanze ingero z’uburyo impande zitandukanye ariko zishyigikiwe na Leta ya Congo zigira uruhare mu bibera mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwihangana no kwirinda kwivanga mu kibazo cya Congo nubwo iki Gihugu cyakomeje ubushotoranyi gitera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, haraswa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ubuzima bwa bamwe mu baturage bukahatakarira ndetse n’ibyabo bahatakariza ubuzim bikangirika. Perezida Kagame yavuze ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Leta ya Congo ifasha uyu mutwe uhora ugerageza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ngo kandi ibi Congo ikabikora ibizi neza ko bitemewe.

Hashize ukwezi Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, EAC  wemeje ko mu Burasirazuba bwa Congo hajyanwayo ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo isaba ko ingabo z’u Rwanda zitaba mu ngabo zigize uyu mutwe. Perezida Kagame yavuze ko ibyo ntacyo bitwaye u Rwanda, cyane ko nta we rwasabye ko rwajya muri uyu mutwe, gusa kuri we ngo igikenewe ni ibisubizo abagize izi ngabo bazatanga nubwo u Rwanda rwaba rutariyo.

Aha kandi umukuru w’Igihugu yavuze ko igisubizo ku kibazo cya Congo kitagomba gushakirwa mu mirwano ko ahubwo inzira ya politiki yaba igisubizo kirambye gitanga amahoro ku ruhande rwa Congo, abayirwanya ndetse n’abaturanyi bagatekana.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro na RBA.

Related posts

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.

N. FLAVIEN

Entebbe: Nyuma y’impanuka y’indege ya RwandAir, indege nini zemerewe kongera kuguruka.

N. FLAVIEN

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi batatu bagaragaye batemagura umugore

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777