Igihugu cya Niger cyatangiye kohereza peteroli mu mahanga nyuma y’imyaka irindwi cyubaka umuyoboro uzajya ugihuza n’icyambu cya Seme kiri muri Benin, cyane ko iki gihugu kidakora ku nyanja.
Uyu muyoboro wahenze cyane Niger kuko watwaye miliyari zigera kuri eshanu z’amadorali ya Amerika, wuzura ku bufatanye bw’ibigo bikora muri uru rwego, birimo n’ibyo mu Bushinwa byagize uruhare mu kuwubaka.
Kugeza ubu Niger ishobora kohereza utugunguru twa peteroli ibihumbi 20 ku munsi, mu gihe uyu muyoboro ufite ubushobozi bwo kwakira utugunguru ibihumbi 90, ariko ubu bushobozi bukazagenda bwongerwa uko iminsi ishira aho bushobora kuzarenga utugunguru ibihumbi 200 ku munsi.
Byitezwe ko Niger niramuka yongereye utugunguru yohereza mu mahanga, ibi bishobora kuzayifasha mu kubaka ubukungu burambye, cyane cyane nyuma yo gufatirwa ibihano n’ibihugu birimo Amerika n’ibyo mu Burayi, nyuma y’uko igisirikare gikuyeho ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum. Umuyoboro w’Igihugu cya Niger ufite uburebure bwa kilometero 1.950, aho 1.275 ziri muri Niger mu gihe izindi 675 ziri muri Benin. Byitezwe ko ubukungu bw’iki gihugu buziyongera cyane muri uyu mwaka, aho umusaruro mbumbe ushobora kurenga 11%.