Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Nyuma y’Icyumweru cy’icuraburindi, Umujyi wa Goma wasubiranye ubuzima.

Nyuma y’Icyumweru Umujyi wa Goma uri mu icuraburindi kubera imirwano ikomeye yahabereye bikarangira uyu mujyi ufashwe na M23, kuri ubu ubuzima butangiye kugaruka ndetse n’ibikorwaremezo byari byangijwe nk’igisirikare cya Leta bikaba biri gusubizwa mu buryo mu rwego rwo guhindura Goma ahantu hifuzwa na buri wese.

Ubwo urugamba rwari rukomeye mu nkengero za Goma, ingabo za Leta ya DR Congo zahagaritse ibyangombwa nkenerwa byose birimo gukuraho internet, gukata amashanyarazi, guca amazi ndetse n’ibindi byose bikenerwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bakaba barabikoze kugirango bagaragaze ko Goma ifite ibibazo byinshi yatewe n’intambara bahanganyemo na M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi.

Ibi byafashe indi ntera ku Cyumweru gishize ubwo imirwano yari ikomeye mu mujyi rwagati, mbere yo guhunga ndetse no gufatwa mpiri (matekwa), Igisirikare cya Leta cyihutiye gukuraho ibyo byose bagamije no kwangiza isura y’abo bahanganye (M23) bibwirako abaturage nibabibura bazanga urunuka M23. Gusa ariko nanone ntitwabura kongeraho ko hari n’ibindi byangijwe n’ibisasu biremereye byarashwe n’impande zombi ubwo urugamba rwari rugeze mu mahina.

M23 ikimara gufata umujyi wa Goma ndetse igahangana bikomeye n’ingabo zari zanze kuva ku izima zirimo iza Tanzania, FDLR, GR, Hiboux n’iza Afurika y’Epfo, ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga nka CICR n’indi, M23 yihutiye gusana ibi bikorwa bikenerwa cyane nk’amazi, amashanyarazi ndetse n’ihuzanzira kuko aho Isi igeze usanga kubaho nta huzanzira (network, internet connection) bigoye.

Ku ikubitiro habanje gusanwa amashanyarazi ku buryo mu ijoro ryo kuwa Kane ibice byinshi bya Goma byabonye umuriro w’amashanyarazi, hakurikiraho amazi, muri iri joro rishyira ku Cyumweru tariki 02 Gashyantare ihuzanzira mu itumanaho (internet) naryo rikaba ryasubiyeho nyuma yo gukurwaho na Leta ya Kinshasa yibwiragako bizagora M23.

Abaturage bari mu mujyi wa Goma bishimiye cyane kuba bari mu buyobozi bwiza bwa AFC/M23, bakavuga ko bari barabwiwe ko Abatutsi ari abantu babi ndetse b’abagome ko nibafata Goma bazabica, gusa ubu ngo bakaba bari mu mutuzo n’umutekano batigeze babona bakiri mu maboko ya Leta ya Kisekedi kuko ngo bicwaga amanywa n’ijoro, bakamburwa ndetse ngo abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu.

Bamwe mu bakenera umuriro na internet mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abanyamakuru n’abandi, bavuga ko iki Cyumweru cyari kigoye cyane kuko ngo babibuze mu gihe bari babikeneye kurusha ibindi bihe byose kugirango batangarize Isi ibyaberaga mu mujyi wabo. Kuri ubu ariko barashima ubuyobozi bwa AFC/M23 kuko ngo bwakoze ibishoboka bugasubiza umujyi wa Goma kuri gahunda ngo akazi kakaba gakomeje nk’ibisanzwe mu gihe hategerejwe gahunda y’iterwmbere ryisumbuye.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu cyumweru dusoza, Corneille Nanga uyobora AFC, yijeje abaturage ko bari gukora amanywa. ‘ijoro kugirango basubize ibintu mu buryo avuga ko abicanyi ba Leta ya Kinshasa bifuzaga ko Goma yajya mu kaga maze ngo bakabyitirira umutwe wabo n’ubwo ngo batabigezeho kuko AFC ifitiye Igihugu cya DR Congo gahunda nziza ngo bikaba ari nabyo bituma bagomba gukuraho ubutegetsi bubi bwa Kinshasa.

Leta ya DR Congo ikomeje gukubita agatoki ku kandi ivuga ko idashobora guhara umujyi w’ubukerarugendo wa Goma ukaba n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ngo si Goma gusa kuko ngo bagomba no kugaruza ibice byose byigaruriwe na M23, gusa uyu mutwe nawo ukavuga ko badateze kuva mu bice bafashe kuko ngo bari iwabo bityo ko nta handi bateze kujya.

Imihanda yose iva ikaninjira muri Goma harimo uva Goma wagera Sake ukigabanyamo indi (Sake- Kitshanga, Sake-Masisi Zone, Sake-Minova,…), hakaba kandi umuhanda unyura i Kibumba (Goma-Kibumba-Rutshuru unagera i Bunagana) kuri ubu yose irafunguye, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rukaba rugaragara, abagenda bakaba bavuga ko baruhutse umutekano mucye na bariyeri(barrières) za hato na hato.

AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo Teritwari ya Nyiragongo, iya Masisi, iya Rutshuru, iya Lubero ndetse na Walikale. Kuri ibi kandi hiyongeraho na Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo aho M23 ikomeje urugendo ruyerekeza i Kavumu ahari ikibuga cy’indege cya Bukavu aho bemezako bazava berekeza rwagati mu mujyi wa Bukavu (Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo).

Corneille Nanga uyobora AFC/M23 mu muganda (Salongo) wo gusukura umujyi wa Goma.
Abasirikare ba FARDC bose bafashwe bwahurijwe kuri Stade de l’Unité mbere yo koherezwa i Rumangabo mu mahugurwa y’ukwezi abinjiza mu gisirikare cya AFC/M23.
M23 yafashe mpiri abasirikare kabuhariwe benshi ba FARDC bari bigize ndigabo birangira bayamanitse kuko babonaga ko bose bashobora kuhhashirira.

Related posts

General Muhoozi yongeye gusura u Rwanda bwa gatatu muri uyu mwaka.

N. FLAVIEN

France: Perezida Emmanuel Macron yatewe igi ubwo yasuraga abaturage.

N. FLAVIEN

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777