Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko batazigera baganira na M23 kandi ko mu gusubira inyuma kwayo abarwanyi bayo bagomba guhurizwa i Kitchanga nyuma bakajyanwa i Kindu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile kandi ngo ibi bikaba bireba abanyekongo gusa.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023 mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko agenderewe na Perezida Alain Berset w’Ubusuwisi mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa nk’uko tubikesha BBC.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibyo byemejwe mu biganiro by’amahoro ko abo barwanyi bagomba “kubanza kujya i Kitchanga” muri Kivu ya ruguru nyuma “bakurizwa indege ibajyana i Kindu” umujyi uri mu Burengerazuba mu Ntara ya Maniema aho “bazasubirizwa mu buzima busanzwe n’ingabo za Angola zizoherezwa vuba muri RD Congo”.
Mu mvugo ikarishye isa nk’isubiza ku byatangajwe na Perezida Tshisekedi, umuvugizi wa M23 mu bya Politike yavuze ko ibyo bitazashoboka bataganiriye ubwabo. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Lawrence Kanyuka yanditse ati: “Igihe cyose nta biganiro bya politike bitaziguye hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa, nta gushyirwa hamwe, nta gushyira intwaro hasi, no gusubizwa mu buzima busanzwe bizabaho”.
Umutwe wa M23 umaze gusubira inyuma mu bice byinshi wari warafashe muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru. M23 yemeye gusubira inyuma nyuma y’umuhate w’amahoro w’Abakuru b’Ibihugu by’akarere, n’ibiganiro abayihagarariye bagiranye na Perezida João Lourenço wa Angola mu kwezi gushize i Luanda.
Aho abarwanyi ba M23 bavuye hafatwa n’ingabo zoherejwe n’Ibihugu by’akarere, EACRF. Aho aba barwanyi basubira inyuma bajya ntihazwi neza, bavuga ko bari “iwacu” muri DR Congo. Ejo kuwa Gatatu tariki 12 Mata 2023, Perezida Tshisekedi yagiye muri Angola aho we na mugenzi we Lourenço mu byo baganiriye harimo uyu muhate w’amahoro ukomeje, nk’uko ibiro bya Perezida wa RD Congo byabitangaje.
Mu byo yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, Perezida Tshisekedi yavuze ko Leta ya Congo itazigera iganira na M23. Yagize ati: “Aho ndashaka kubisubiramo, nkabishimangira uko bikwiye. Nta biganiro bya politike byo kugirana n’uyu mutwe. Ndabivuga kandi ndabishimangira, nta bizabaho”.
Iyi mvugo ya Perezida Félix Tshisekedi, isobanuye ko ibiganiro by’amahoro bya Leta na M23 biba gusa buri ruhande ruvuganye n’abahuza ukwarwo, nyamara bikaba byari byitezweko ibiganiro imbonankubone bishoboka ukurikije umuhate M23 yari iri gushyira mu kubahiriza ibyemejwe n’abakuru b’Ibihugu by’Akarere mu nama za Luanda, Nairobi na Bujumbura.
