Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu, bagendera ku ndangagaciro za Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere nk’uko amahame y’Umuryango RPF Inkotanyi yubatse.
Ni umukoro wahawe urubyiruko rugera kuri 626 baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze uko ari 15, ubwo hasozwaga irerero ry’Umuryango RPF Inkotanyi aho bahabwaga amasomo ku bijyanye n’amahame y’uyu muryango n’indangagaciro zishingiye kuri Demukarasi, Ubumwe n’Amajyambere ndetse banigishwa gukunda Igihugu no kucyitangira mu gihe bibaye ngombwa.
Bamwe muri uru rubyiruko rwasoje aya masomo bavuga ko bakimara kwigishwa amahame y’Umuryango RPF Inkotanyi, byabateye kumva ibyiza byo kuwubamo, ndetse baniyemeza kuzakorera Igihugu baharanira iterambere ryacyo no gusigasira ibyagezweho cyane imiyoborere myiza ibereye abaturage.
Mukanoheli Valentine ati: “Iyo numvaga ijambo ideworoji( Ideology) numvaga ikintu kibi, cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko aho ngereye muri RPF Inkotanyi namenye ko habaho ingengabitekerezo nziza, Ubumwe bw’Abanyarwanda, Demokarasi n’Amajyambere byaranyuze cyane. Kuba mu Muryango RPF Inkotanyi ntako bisa”.
Mudahemuka Rukundo Jean Jules nawe yagize ati: “Amasomo naherewe mu Irerero ry’Umuryango RPF Inkotanyi yansigiye umukoro wo kubaho nkunda Igihugu, niyemeza no kucyitangira igihe cyose bibaye ngombwa. Niyemeje gukurira muri uyu muryango kugeza nshaje no gutanga umusanzu wose Igihugu cyankeneraho kuko nibyo byaranze urubyiruko rwa RPA rwabohoye Igihugu ubwo cyari mu mwijima”.
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asaba uru rubyiruko kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, zishingiye ku bumwe bw’abanyarwanda, Demokarasi n’Amajyambere.
Yagize ati: “Mbere na mbere uru rubyiruko turarutuma kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, bagira indangagaciro za Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere nk’uko amahame y’Umuryango wa RPF Inkotanyi ateye byose bishingiye ku rubyiruko rwabigizemo uruhare”.
Uyu muhango kandi waranzwe no gutanga ibihembo ku batsinze neza ibizamini bahawe ku masomo bize, aho bahawe impamyabumenyi, amagare ndetse na terefone zigezweho (Smartphones).
Irerero ry’Umuryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru ryitabiriwe n’abagera ku 2630, abatsinze neza bagera ku 1659, mu gihe abatsinzwe bagera kuri 971, mu gihe byari biteganyijwe ko abitabira aya masomo bagomba kuba 4094.


Yanditswe na N.Janvière/WWW.AMIZERO.RW/Musanze