Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri paruwasi ya Busogo iherereye mu karere ka Musanze bwasabye kwitondera no gusuzuma neza ibijyanye n’ibonekerwa byakomeje gusakazwa kugeza ku wa 17 Mutarama 2026 aho byakajije umurego.
Byagarutsweho na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, avuga ko ibi bintu bikwiye kwitonderwa no gusuzumwa neza n’inzego zibifitiye ububasha.
Yavuze ko ibyabaye bikeneye ubushishozi bukomeye bityo ko byamenyesheje ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ari bwo bufite ububasha bwo kwemeza niba ari ibonekerwa nyakuri aho we ubwe avuga ko bamwereretse igiti cy’intusi n’ipoto bivugwa ko byabonekerwagaho, ariko ntihagire ikintu kidasanzwe abona.
Akomeza avuga ko Bikira Mariya atapfa kwigaragaza uko mu buryo nka buriya ngo abonekere abantu ibihumbi bitanu icyarimwe, kandi nta butumwa na bumwe bwatanzwe na we nk’uko ajya abigenza aho yabonekeye.
Aha niho yabereye asabwa abakirisitu gutegereza icyemezo cy’inzego bireba.
Ni amakuru yari yakwirakwiye byihuse mu baturage, bituma imbaga y’abantu bateranira hafi y’aho byavugwaga ko ayo mabonekerwa yabereye, bamwe bavuga ko Bikira Mariya yari ari kumwe na Yezu n’Intumwa, bikagaragara ku giti cy’inturusu no ku ipoto yo hafi ya paruwasi, nubwo nta gihamya gifatika basigaranye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo bwemeje ayo makuru ari igihuha kidafite ishingiro, busaba abaturage kujya bitwararika mu gihe habonetse Igihuha nk’icyo.
Amabonekerwa azwi kandi yemejwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni ayabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo, ari na yo mpamvu abayobozi n’abihayimana basaba ko hirindwa guhubukira amakuru ataremezwa, cyane cyane ayatangijwe n’amagambo y’abana bato.

