Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukerarugendo Ubukungu

Musanze: Ibiro bishya by’Umurenge wa Kinigi byatashywe byitezweho kwihutisha serivisi [AMAFOTO].

Umurenge wa Kinigi nk’umwe mu Mirenge y’ubukerarugendo ndetse ukaba Umurenge ubumbatiye byinshi mu bukungu bw’u Rwanda nk’ibirayi, ibireti n’ibindi, wakoreraga mu nyubako itajyanye n’igihe, ibintu byatumaga bamwe babyinubira, ndetse ngo bikaba intandaro yo kudahabwa serivisi ku gihe cyangwa se n’izo bahawe bakazihabwa nabi.

Nk’uko bizwi ko amateka ajya ahinduka, ni nako byagenze ku baturage ba Kinigi ndetse n’abandi bahagenda kuko kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, hatashywe inyubako ijyanye n’igihe byavuzwe ko yuzuye itwaye Miliyoni zisaga gato 330 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nzu nta kindi ije gukora uretse gufasha abaturage kubona serivisi nziza nk’Ibiro bishya by’Umurenge wabo.

Ubwo yatahaga ku mugaragaro iyi nyubako, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier, yavuze ko uyu ari umusaruro w’imiyoborere myiza, avuga ko ibi bikorwa bikomeje gutahwa ku mugaragaro biri muri gahunda yo ‘Kwibohora28’, ashimira ingabo za RPA zari iza RPF Inkotanyi n’Umugaba w’Ikirenga, Nyakubwa Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bavuzeko ntako bisa kubona Umurenge nk’uyu ko ariko icyo basaba ari uko ‘ubu bwiza bw’inyubako bwajyana na serivisi nziza zizatangirwamo bikazabarinda gusiragizwa no kubura zimwe muri serivisi bashaka’. Ibi ngo bakaba babishingira ku kuba iyi nyubako yatashywe babona ifite kimwe cyose gituma ishobora gutangirwamo serivisi zinoze kandi zihuse.

Inyubako nshya y’Umurenge wa Kinigi yatashywe, yatangiye kubakwa mbere ya Covid-19, bigeze mu mwaka wa 2020 imirimo yasaga nk’iri hafi kugera ku musozo idindira kubera Covid-19. Kubera ingaruka z’iki cyorezo, SACOLA yari ifite mu nshingano kuwubaka kugeza ku musozo, yahise ihagarika imirimo kuko nayo aho yakuraga hasaga nk’ahahagaze, maze imirimo yari imaze gutwara Miliyoni 268 z’amafaranga y’u Rwanda zihwanye na 80% by’agaciro kayo idindira ubwo, yongera gusubukurwa muri uyu mwaka wa 2022 ubwo icyorezo cyagenzaga macye.

Kugira ngo iyi nyubako igere ku gihe cyo gutahwa, byasabye ko Akarere ka Musanze gashaka abandi bafatanyabikorwa, maze hejuru y’uko SACOLA yari yarayubatse kuva hasi kugera hejuru, hiyongeraho KALISOKE yaguze ibikoresho byose bizakoreshwa muri iyi nyubako nshya y’Umurenge wa Kinigi, harimo mudasobwa, intebe, n’ibindi bikoresho byose nkenerwa, bituma igera ku gaciro ka Miliyoni magana atatu na mirongo itatu n’eshatu (333,000,000Frw)

Iyi nyubako iteye amabengeza, yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze na Sabyinyo Community Livelihood Association, SACOLA. Ni inyubako izafasha Umurenge wa Kinigi gutanga Serivisi Nziza zitangirwa ahantu heza ku baturage b’Umurenge n’abandi bose bazaza babagana kuko ari Umurenge uri mu marembo y’Igihugu mu bijyanye n’Ubukerarugendo bitewe na ba mukerarugendo bava ku Isi yose barangamiye Kinigi. Ni Umurenge uri ku muhanda wa kaburimbo, ukaba uri no hafi y’ibindi bikorwa by’iterambere bigezweho nk’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi n’ibindi.

Uku niko ubona iyi nyubako iyo ukiyigera imbere.
Mayor Ramuli na Gitifu Innocent mu biro bishya bishimira imiterere yabyo.
Gitifu Twagirimana Innocent mu byishimo byinshi ubwo yari amaze guhabwa imfunguzo.
Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y’urwibutso.

Mayor Ramuli afungura ku mugaragaro iyi nyubako.
Itorero ribyina bya kinyarwanda ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gutaha iyi nyubako.
Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bishimira iyi nyubako igezweho.

Related posts

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

N. FLAVIEN

M23 mu bihe bibi byo kwamburwa tumwe mu duce yari imaze iminsi yigaruriye.

N. FLAVIEN

RCS yirukanye abagera kuri 411 barimo n’uwo ku ipeti rya Komiseri.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777