Hirya no hino mu gihugu ndetse no ku yindi migabane ituweho na mwene muntu, hari abana benshi bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gusa kubera ubushobozi n’ubumenyi bucye cyangwa se kutabyitaho ugasanga babukuranye, ibibaviramo ubumuga bwa burundu kuko iyo bamaze gukura biba bitagishobotse kugira icyo wabakorera nk’uko byemezwa n’inzobere ku buzima bwa muntu.
N’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu banyarwanda bagize umutima utabara bashakisha uburyo bakemura iki kibazo kiri mu bihangayikishije, maze mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, hatangizwa Ikigo gifasha abana kumva no kuvuga kizwi nka ‘Rwanda Institute for speech and Hearing Independence’, kizwi nka RISHI mu magambo ahinnye y’icyongereza.
Umuyobozi mukuru wa RISHI, mwalimu Nduwayesu Elie avuga ko iki kigo kije ari igisubizo cyo gukuraho burundu ikibazo cy’abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa asaba ko hakwiye indi myumvire kuko bishoboka gusa iyo bikozwe kuva umwana akivuka cyangwa se ufite amezi 8 kugeza ku myaka 3 ariko ntibirenze 5 kuko abamaze kuyirenza biba bitagishobotse ugasanga babirenganiyemo kandi byashobokaga ko bafashwa.
Yagize ati: “Iyi gahunda twatangije igamije kurandura iki kibazo no gufasha abana bavukanye ubu bumuga kwisanga muri sosiyete nyarwanda,bakagira akamaro nk’ibindi biremwa byose. Tubifashijwemo n’abarimukazi babiri dufite bavuye guhugurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde, tuzazamukana n’abana bakivuka cyangwa se guhera ku mezi 8 kuko ari bo byoroshye kumenyereza uburyo bw’ikoranabuhanga tuzakoresha, bamara kugira imyaka 3 kugera kuri 5 tukabarekura bakajya kwiga mu mashuri asanzwe”.
Mwalimu Nduwayesu Elie akomeza avuga ko abana barenze iyi myaka (3-5) bigoye kubafasha bitewe n’ikigero baba bagezemo avuga ko kandi abenshi baba baramaze kumenyera ururimi rw’amarenga rutaramenywa na benshi mu Rwanda ku buryo bibagora kwisanga muri sosiyete zose. Ati: “Ubundi tuzakoresha agakoresho gashyirwa mu gutwi kitwa “Hearing Aids” kajyana ijwi ku bwonko umuntu akabasha kuvuga kuko impamvu abenshi batavuga ni uko nta n’icyo baba bumva ngo bakivuge”.
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga, Uwitonze Hesron, avuga ko abavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwaga no kubana n’abandi, akaba ashimira cyane abatekereje kuzana RISHI ije ari igisubizo kirambye. Ati: “Abana benshi bafite iki kibazo, ubu bigishwaga ururimi rw’amarenga, bajya mu mashuri asanzwe bagasanga hari abarimu batayazi bikabaviramo guta ishuri, abandi ugasanga kubana na sosiyete nyarwanda bibagoye kuko bavuga ibintu mu marenga abandi ntibabimenye”.
Rukundo Hervine na Umulisa Mireille bahuguriwe mu Buhinde ku bijyanye no gufasha abana bavukanye ubumuga bwo kutumva no kuvuga, bemeza ko biteguye kwitanga batizigamye mu gufasha abana b’u Rwanda n’abo mu bindi bihugu. Bati: “Igihugu cyacu ndetse n’abandi bazatugana bizereko tuzatanga neza ubumenyi twahawe, bukabasha kuba igisubizo cy’iki kibazo cyo kutumva no kutavuga kandi umwana tuzafasha ari mu kigero cy’amezi byibuze 8 azakura yumva anavuga neza nk’abandi bose. Bizatworohera kuko turazamukana n’abakiri bato kuko kumenyereza umuntu ikintu atarakura akurana na cyo akakimenyera”.
Inzobere zemeza ko utu dukoresho dushyirwa mu matwi y’abana bato kuko iyo udushyize mu gutwi k’umuntu ukuze tumusakuriza kuko aba ari bwo bwa mbere aba yumvise urusaku n’amajwi y’ibintu byinshi akaba yabura amahoro. Kuba kandi abenshi baba bamenyeye gukoresha uburyo bw’ibimenyetso(amarenga), haba ikibazo gikomeye kuko abo aba ashaka kuganira nabo baba batazi aya marenga bakabura uwo bavugana nawe kuko bityo bikaba byatuma umwana yabaho yihebye ari yo mpamvu ubu buryo bwifashisha utu twuma buhindura byinshi kuko bumuhuza na sosiyete akabasha kuvugana nabo kuko aba yumva ibivugwa.
Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kumva watangiye mu mwaka wa 2008 ariko ukaba waribandaga ku bakuru gusa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutagira inzobere n’ibindi. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kunyura abagera kuri 540, abasaga 15 barangije amashuri yisumbuye, harimo na bamwe bagiye bavamo bakagenda ariko bakagenda bamaze kumenya gusoma no kwandika, hakaba hari n’abandi bagiye bihuza bagashakana hagati ubwabo nk’umwe mu misaruro yo kubitaho.
Iyi gahunda nshya yo kwita ku bakiri bato yatangijwe ku wa Kane tariki 01 Kanama 2024, izifashisha utwuma two mumatwi dufasha umwana kumva bigatuma abasha no kuvuga. Aka kuma azajya agahorana kuko ariko kamufasha kumva, iyo kavuyemo bituma nta kintu yumva. Utu twuma bakoresha mu matwi turahenze kuko kamwe kagura amadorali ya Amerika 500, gusa 10 ba mbere bazitabira bakazaduhabwa ku buntu mu rwego rwo gukomeza wa mutima wo gufasha twiyubakira Igihugu.








Yanditswe na Mahoro Laetitia/ WWW.AMIZERO.RW / Musanze.