Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka Ubukungu

Musanze: Abikorera batanze amabati 400 baremera abarokotse Jenoside batishoboye.

Muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga, abikorera bibumbiye mu Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, batanga Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) zo kugura amabati 400 yo gusana inzu z’abarokotse Jenoside batishoboye.

Rwasibo Jean Pierre uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze, yashimye abikorera ku mutima mwiza uzirikana abatishoboye, agaruka ku mpamvu twibuka. Ati: “Impamvu twibuka ni ukugirango dukomeze twibukiranye amateka yacu maze biturinde ko twakongera kugwa mu mahano nk’ayo twaguyemo. Tugerageze tube umwe twirinde amacakubiri kuko burya uretse abatutsi bahigwaga n’abakoze Jenoside barahombye”.

Kabera Gervais, uyobora Urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Cyuve, yavuze ko bahisemo gufasha kuko ngo bashatse gukora ubudasa ugereranyije n’abikorera ba mbere ya Jenoside kuko bayigizemo uruhare. Ati: “Twe rero twaremeye abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubafasha kugirango bongere bubake ubuzima”.

Ibi kandi byashimangiwe na Ujeneza Germaine, nawe wo mu Rugaga rw’abikorera, ushimangirako abikorera bijanditse muri Jenoside bakica abatutsi ari ibigwari kuko ngo abo bishe bari abaguzi babo abandi bakorana ubushabitsi, aho gukomeza uwo mujyo bahitamo kubavutsa ubuzima.

Bwana Habiyambere John, ni Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze. Avuga ko bateguye igikorwa cyo kwibuka kuko nk’abikorera ngo ari bo mbaraga zijyanye n’ubushobizi kandi ngo bakaba bahura n’abantu benshi. Ati: “Burya kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarihuse ni uko abikorera bayigizemo uruhare, batanga ubushobozi bwabo mu kugura ibikoresho ndetse no gutera inkunga abicanyi”.

Yashimangiye ko bashaka guhindura ayo mateka mabi yakozwe n’abababanjirije muri uyu mwuga w’ubushabitsi.

Yavuze ko kandi ku bufatanye n’Akarere, bagiye gushaka imiryango y’abana b’abahoze bikorera ubu bariho ariko badafite igishoro, maze ngo babafashe gutangiza ubushabitsi ku buryo ngo aho ababyeyi babo bari bazabonako basze abantu kandi ko abashatse ko bazima bihoye ubusa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancille, yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira PSF Musanze yatanze inkunga yo gufasha abana barokotse, asaba n’utundi Turere kugera ikirenge mu cya Musanze ariko ntibibe gusa mu minsi 100 yo kwibuka ahubwo no mu yindi minsi bigakorwa kuko bituma abarokotse batishoboye babona ko n’ubwo ababyeyi babo batakiriho ariko basigaranye n’abantu.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze batanze iyi nkunga y’amabati 400, mu gihe hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’inzu ziri muri imwe mu midugudu yatujwemo abarokotse Jenoside batishoboye zishaje cyane ku buryo iki cyaba ari kimwe mu bisubizo. Muri iyo midugudu harimo nk’umudugudu wa Susa uherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza.

 

Rwasibo Jean Pierre uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze.
Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze.
Abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri Nyirarugero Dancille n’abandi bayobozi benyegeza urumuri rw’icyizere.

Related posts

Uganda: Leta yatangiye gusaba abaturage ubufasha mu guhangana na Covid-19.

N. FLAVIEN

Mbere yo guhunga bava muri Kitshanga, FARDC n’abambari batwitse Umujyi wose.

N. FLAVIEN

M23 ihinyuje abarundi i Mushaki nyuma y’iminsi ine y’urugamba rwagaritse ingogo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777