Umunyeshuri wiga mu Ishuri ry’Imyuga MTC TSS yafatiwe n’ibise mu kigo bategeramo imodoka (Gare ya Muhanga) biba ngombwa ko yinjira mu bwiherero kuko nta yandi mahitamo yari afite, ahita ahabyarira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uyu munyeshuri yasabye ubuyobozi bw’Ishuri yigamo uruhushya rwo kujya kurwarira mu rugo bararumuha, ageze muri Gare ya Muhanga ajya mu bwiherero ahita abyara.
Nshimiyimana avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwavuze ko nta makuru bwari bufite ko uyu munyeshuri yaba yari atwite. Ati “Twahageze turi kumwe n’inzego z’umutekano ndetse n’ubugenzacyaha dusanga amaze kubyara kandi we n’umwana ni bazima”.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko bazanye imodoka bakajyana uyu mubyeyi n’umwana yibarutse ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo abaganga babiteho byihariye kuko aribo babifite mu nshingano.
Uyu munyeshuri wabyaye afite imyaka 18 y’amavuko akaba akomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi. (Umuseke)
3 comments
Ibi bintu birimo urujijo ,ubwo iryo shuri gigaho koko wampara amezi icyenda ntakienetso a kiwe urabona nk’umurez!!!!!!!!!!
Uyu mwana arambabaje cyane !! Yahisemo ubwiherero kuko ntiwaba uziko ntawe uri bukubwire ngo komera ngo nurangiza utake! Waba utakira nde? Kdi uba upfa pe! Bariya bana rero nta yandi mahitamo baba bafite ! Uyu byamusigiye igikomere atazigera yibagirwa mu buzima, ntabwo ariwe wari wishimiye kubyarira mu ruhame ngo isoko ryose nduzi ari isoko rimushungere.
Imana igira kwihangana pe !! Kuki ibintu nk’ibi bibaho ikabyemera ? Amezi 9 atwite ntihagire ubimenya, kuribwa n’inda ntihagire umuhoza, kubyarira mu musarane kandi maternités zuzuye hafi aho !!! Uyu mwana yitabweho we n’uwo yibarutse