Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima Umutekano

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kuyogoza rubanda ahita apfa.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo yarashe ukekwaho kuyogoza rubanda ubwo yari yikoreye televiziyo ngo yari yibye ahita apfa, akaba yanasanganywe ibikoresho yifashishaga mu kwiba birimo inkota na rasoro yo gucukura inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yemeje aya makuru yemejwe, avuga ko icyo gisambo kitaramenyekana umwirondoro, cyahuye n’abapolisi bacungaga umutekano mu rukerera ahagana saa kumi za mu gitondo (04h00), kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023.

Uwo muntu wari wikoreye umufuka agikubita amaso abapolisi ngo yawutuye hasi ariruka, barasa hejuru ngo ahagarare maze akomeza kwiruka, niko kumurasa ahita apfa, barebye ibyo yari yikoreye basangamo televiziyo n’ibyo bikoresho yifashishaga mu kwiba no guhohotera rubanda.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko kurasa uwo muntu bitari bigambiriwe, kuko n’ubundi hari benshi bafatwa bagakurikiranwa mu nzego z’ubutabera ariko ko byabaye.

Yagize ati: “Ntabwo ari muri gahunda yo kurasa amabandi kuko hari benshi bafatwa kandi ntibaraswe, bagashyikirizwa ubutabera bakagororwa bagasubira mu muryango nyarwanda, uwo na we iyo atiruka yari gufatwa ntaraswe”.

Akomeza avuga ko hatahise hamenyekana aho iyo televiziyo yari yibwe, ariko bigaragara ko kuba uwari uyifite yahisemo kuyita akiruka, yari ayibye kuko yanasanganwe ibikoresho bisa nk’ibifatanwa andi mabandi.

Yasabye abatuge gukomeza kuba maso bakaranga aho abakekwaho ubujura batuye, kuko baba bacumbitse mu ngo zabo, kugira ngo bahashywe kuko muri iyi minsi abaturage bakomeje kwinubira kwibwa kenshi n’abajura, bigaragara ko babaye benshi mu Mujyi wa Muhanga.

Ati: “Ubu umutekano twarawukajije kuko n’amabandi yakajije ibikorwa bihohotera abaturage, turabasaba rero gutanga amakuru y’ahavugwa ibisambo bigahashywa, bakagira umutekano kuko inzego ziwushinzwe zikeneye abazunganira”.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye aharasiwe uwo muntu, babwiye KT ko aho hantu hakunze kwibirwa abantu benshi, bamburwa amatelefone n’ibindi bintu bafite iyo bahanyuze mu masaha y’ijoro.

Uwitwa Mukarugambwa Marie Louise utuye mu Rugarama, avuga ko ubujura bumeze nabi kuko no ku manywa ibisambo byigabiza ingo z’abaturage, akishimira ko umwe muri ayo mabandi yarashwe, ibintu ngo wenda bishobora gutuma bagenzi be bagira ubwoba.

Ndayambaje utuye mu Mudugudu wa Rutenga, avuga ko usanga amabandi yirukankana abantu nijoro hafi y’aho, kuko ngo mu minsi micye ishize umukobwa ucuruza mituyu (Me2U) bamwambuye agakapu ke atabaje abahuruye amabandi abatema mu mutwe.

Asanga abaturage bakwiye koko gutanga amakuru y’ahacumbitse abajura kuko bataba mu bihuru, kandi abaturage bashyizemo imbaraga bagatanga amakuru byakorohereza inzego z’umutekano gukora akazi kazo maze abaturage bakabaho batikaga ibisambo.

Uwarashwe yari yitwaje intwaro gakondo zo kwifashisha mu bugizi bwa nabi.

Related posts

Ku myaka 82 agiye gukorera urugendo mu isanzure

N. FLAVIEN

Minisiteri y’uburezi yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfiriye kuri EAV Rushashi.

N. FLAVIEN

Visi perezida wa Kenya yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777