Ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 yiyongereyeho hafi 10%, ugereranyije n’iy’umwaka ushize ndetse yitezweho kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19 by’umwihariko. Irangana na Miliyari 3 807 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga inyongera ya Miliyari 342 angana na 9.8% ugereranyije na Miliyari 3 464.8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/2021.
Muri iyi ngengo y’imari ya 2021/2022, 16% azaba ari inkunga z’amahanga, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera ari 17% by’ingengo y’imari yose. 67% y’iyi ngengo y’imari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 2,500 z’Amafaranga y’u Rwanda ni amafaranga akomoka imbere mu gihugu.
Ni mu gihe kandi muri ayo, agera kuri miliyari 1,774.1 y’Amafaranga y’u Rwanda azava mu misoro izakusanywa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahooro (RRA), ubwo ni ukuvuga 46% by’ingengo y’imari yose. Umwaka ushize wa 2020/2021 Iki kigo cyari gifite umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahooro bingana na miliyari 1,579.7 y’Amafaranga y’u Rwanda, umuhigo iki kigo cyabashije kwesa ndetse kikanawurenga kuko cyakusanije agera kuri miliyari 1,643.3 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuhigo w’imisoro igomba gukusanywa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri uyu mwaka yazamuwe mu gihe ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19 aho ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi nk’ubukerarugendo, gutwara abantu n’ibintu, utubari, inzu z’imikino y’amahirwe bitari gukora neza muri uyu mwaka ku buryo nta gushidikanya ko imisoro izabikomokaho izaba iri hasi cyane.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro Bizimana Ruganintwali Pascal asobanura ko nta mpungenge ibyo bikwiye gutera kuko ikigo ayoboye cyashyizeho ingamba zizagifasha kugera kuri iriya ntego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1,774.1 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Muri izo ngamba harimo cyane cyane izijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro ndetse n’ubukangurambaga bwo gukangurira abasoreshwa kurushaho gutanga imisoro.
Mu zindi ngamba kandi zashyizweho zizatuma RRA ishobora kugera ku ntego muri uyu mwaka harimo no kwegera abasoreshwa bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyane abakora ibijyanye n’imirimo y’ubwubatsi, abakora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga ndetse n’abacuruzi batumiza ibintu mu mahanga.
Iki kigo kandi kirateganya ubukangurambaga buzakorwa hifashishijwe itangazamakuru n’amahugurwa ku basoreshwaa ndetse no gusura abasoreshwa aho bakorera bakagirwa inama. Haranateganywa kandi igikorwa cyo kwandika abasoreshwa bashya basanzwe batanditse.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi, RRA iherutse gutangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu isanzwe izwi nka EBM ariko noneho umucuruzi akaba yabasha kuyitanga yifashishije telefone ngendanwa (Smart Phone).
Ku rundi ruhande, iki kigo giherutse kwakira inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka 760,000 y’Amadorali y’Amerika (Akabakaba miliyoni 750 mu mafaranga y’u Rwanda) bizifashishwa mu kugenzura no gukurikirana imisoro itangirwa ku mipaka y’igihugu, inkunga yatanzwe na guverinoma y’igihugu cy’u Buyapani.