Nyuma y’iminsi y’umubabaro no guhangayika ku mpande zihanganye muri DR Congo, ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, M23 yinjiye rwagati mu Mujyi wa Kitchanga, ikimenyetso cy’uko uyu Mujyi wose wafashwe na M23 iwukuye mu maboko y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abambari bazo bose, maze si ukubyina M23 yiva inyuma.
Nyuma y’akazi katoroshye kasabaga ubwenge, ubwitonzi no kwihangana, M23 yakiranywe ubwuzu, maze nk’abandi bose bageze ku ntsinzi runaka, baruhukira rwagati mu Mujyi bavuga ko bakomeje urugamba rwo guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi b’abanyekongo.
Umujyi wa Kitchanga wari umaze iminsi warabaye isibaniro hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR, Mai Mai ndetse na Wagner Group yo mu Burusiya, nabo bakuyemo akabo karenge bagakiza amagara kuko ibintu bitari byoroshye.
Umwe mu basirikare kabuhariwe ba M23 wavuganye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, yamuhamirijeko urugamba rwo gufata Kitchanga rutari rworoshye, avuga ko uru ari rumwe mu zikomeye barwanye kuva bakubura imirwano kandi ko rwabasabye amayeri ahambaye kugirango babashe gutsinda umwanzi bamwirukane mu birindiro bye bikomeye cyane.
Andi makuru yatugezeho yavuze ko Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zakubitiwe inshuro mu maso ya Gen. Bgd Mugabo Hassan, Komanda w’Akarere ka gisirikare ka Masisi na Walkare, maze ngo nawe abura uko yifata ahitamo gukiza amagara ngo hato nawe ataba igitambo cya Kitchanga.
N’ubwo amakuru atarajya ahagaragara neza, amwe mu mafoto yashyizwe ku mbugankoranyambaga zegamiye kuri M23, agaragaza ibikoresho byinshi bivugwa ko ari ibya FARDC ariko yambuwe na M23 birimo imbunda nini n’intoya, amasasu yazo, ibikoresho bitanga amashanyarazi ndetse n’imodoka ya gisirikare.
Nyuma yo gufata Umujyi wa Kitchanga, M23 ikaba ikomeje kurwanira mu misozi ya Masisi ivuga ko igamije guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa abatutsi b’abanyekongo bakomeje kwicwa bazira uko bavutse.


