Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Mozambique: Maj Gen Nkubito yatangiye kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Maj Gen Eugne Nkubito yasimbuye Maj Gen Innocent Kabandana nk’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Eugène Nkubito wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, amuvana ku ipeti rya Brigadier General amuha irya Major General.

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo bugaragaza ko Maj Gen Eugene Nkubito yageze muri Mozambique mu nshingano nshya nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Itangazo rivuga ko Maj Gen Nkubito n’uwo asimbuye Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Mozambique Maj Gen Christovao Chume nkuko tubikesha Igihe.

Ibiganiro byabeyere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Mozambique mu murwa mukuru Maputo kuri uyu wa Kabiri.

RDF yatangaje ko ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique Maj Gen Christovao Chume yashimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado ku bufatanye n’ingabo za Mozambique.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo u Rwanda rwohereje ingabo muri Cabo Delgado guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari imaze imyaka itatu yarayogoye ako gace, abaturage baravuye mu byabo.

RDF yatangaje ko kandi Maj Gen Nkubito na Maj Gen Kabandana kuri uyu wa Kabiri banaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Amiral Joaquim Mangrasse, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique Bernardino Raphaël na Bernardo Lidimba ushinzwe urwego rw’ubutasi.

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko uduce tumwe abaturage bari barahunze batangiye kugaruka mu byabo, ibikorwa remezo byari byarangijwe birasanwa mu gihe ingabo zikomeje gukurikirana ibyihebe aho byahungiye mu mashyamba manini.

Major General Eugene Nkubito yatangiye kuyobora Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Related posts

FARDC yemeje ko abo yarwanye nabo atari M23 ahubwo ari ba mudahusha ba RDF.

N. FLAVIEN

Ingabo z’Uburusiya zinjiye mu murwa mukuru wa Ukraine (Kyiv) mu minsi ibiri gusa zitangiye urugamba.

N. FLAVIEN

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777