Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano, General James Kabarebe, yasuye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique mu guhangana n’ibyuhebe byari byarayogoje ako gace.
Ni mu ruzinduko Gen Kabarebe yagiriye muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Gen Kabarebe yakiriwe n’uzihagarariye, Maj Gen Eugène Nkubito nk’uko tubikesha Igihe.
Itangazo rya RDF rivuga ko “[Maj Gen Nkubito] yamusobanuriye ibikomeje gukorwa mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”
Gen Kabarebe yashimye izi ngabo ku bw’akazi keza zikomeje gukora anazishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ingabo w’Ikirenga.
Ni ubutumwa bwo kubashimira ku bw’uko bakomeje gusohoza neza inshingano bahawe no kubasaba gukomeza baharanira kugera ku musaruro mwiza.
Abasirikare n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021. Bari bagiye mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya iterabwoba.
U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bwa Mozambique yari ikeneye ubufasha bwihuse.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kugeza ubu umutekano umaze kugaruka mu bice u Rwanda rwagiye kugaruramo amahoro n’umutekano, hari intambwe nini imaze guterwa kandi bishimishije kuba abaturage bari baravanywe mu byabo n’intambara bakomeje gusubira mu ngo zabo kandi basubukuye ibikorwa.
Ati “Ikibazo cyarakemuwe, turabona intambwe igenda iterwa mu bijyanye n’umubare munini w’abantu bari baravanywe mu byabo bari kubasha gusubira mu byabo kandi bagatangira ibikorwa nk’uko bikwiye.”
“[…] Nibura 80% by’ikibazo byarakemutse, iyo 20% ishobora kuba nto cyangwa nini bitewe n’ibigihari bikeneye gukurwa mu nzira.”
Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu bice bya Palma na Mocimboa da Praia ariko mu gihe humvikanye aho ibyihebe byisuganyirije zivugana n’iza SADC zikajya gusenya ibirindiro byazo.
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu umutekano wongeye kuboneka ndetse abaturage hafi ya bose basubiye mu byabo.

