Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubuzima Umutekano

Minisiteri y’uburezi yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfiriye kuri EAV Rushashi.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, MINEDUC yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 azize inkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu byumba abahungu bararamo ku ishuri rya EAV Rushashi riherereye mu murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke.

Ibinyujije ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, iyi Minisiteri yagize iti: “Tubabajwe n’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 kuri EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke wazize inkongi y’umuriro yafashe aho abanyeshuri barara. Twihanganishije umuryango we, abavandimwe, inshuti n’umuryango mugari wa EAV Rushashi. Minisiteri irakomeza kubaba hafi”.

Ubwo iyi nkongi y’umuriro yibasiraga kimwe mu byumba by’abahungu, umunyeshuri witwa Munezero Eric w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagari ka Migera, Umudugudu wa Nyakagarama, mwene Twahirwa JMV na Uwamahoro Béatrice, yatwitswe n’umuriro arashya bikomeye bimuviramo urupfu.

Aya mahano akimara kuba, abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego z’umutekano, abayobozi b’Akarere ka Gakenke kugera no ku kagari bihutiye kugera aho byabereye kugirango bahumurize abanyeshuri banamenye neza icyabiteye.

Ubwo yari kuri EAV Rushashi, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine, mu kiganiro kigufi yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, nawe yihanganishije uyu muryango wabuze umunyeshuri, avuga ko bazawuba hafi. Ati: “Twahamagaye umuryango wa nyakwigendera turabihanganisha kandi turakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye. Abanyeshuri nabo twabahumurije tubereka ko ibyabaye ari impanuka kandi ko bagomba gukomeza amasomo, tukaba dukomeje kubaba hafi”.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi nkongi y’umuriro yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi zaturitse zaka umuriro, ibirimi byawo bikubita uyu munyeshuri wahise apfa, niko gukongeza icyumba cyose, gusa ku bw’amahirwe abandi 19 bari mu cyumba babasha gusohoka n’ubwo umwe muri bo yaguye hasi bagenzi bakamukandagira akavunika umugongo.

Ashingiye kuri iyi nkongi byavuzwe ko ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abakoresha umuriro w’amashanyarazi bose kugenzura insinga, cyane cyane aho ziba zihuriye cyangwa se aho zikora ku bintu by’ibyuma, mu gihe zishaje zigasimbuzwa kandi buri gihe abakora mu mashanyarazi bakaba ari ababyize kuko nabyo bigabanya impanuka.

Related posts

Drone ‘CH-4’ ya FARDC yangije ibikorwa rusange yica n’inka mu bice bigenzurwa na M23.

N. FLAVIEN

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

N. FLAVIEN

Itangazo: Uwitwa Twahirwa Mperuki arasaba guhinduza amazina asanganywe akitwa Twahirwa Didier.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777