Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Makerere University yo muri Uganda yaba igiye gukorera mu Rwanda ?

Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Makerere, bagiye gushinga Kaminuza izaba ikora nk’iyi yo muri Uganda mu korohereza abajyaga kuyigamo.

Makerere iri muri Kaminuza 10 za mbere zikomeye muri Afurika, ndetse ku Isi ibarwa mu 1000 za mbere. Yizemo Abanyarwanda benshi cyane abari impunzi muri Uganda kubera amateka y’igihugu cyabo.

Mu gihe Makerere yizihiza imyaka 100 ibayeho, Abanyarwanda bayizemo, bafite gahunda yo gushinga Kaminuza imeze nkayo mu Rwanda, ikazatangira gukora bitarenze mu 2024.

Abanyarwanda barenga 1000 bahuriye mu ihuriro ry’abize muri iyi Kaminuza ryitwa Murwaa. Babarizwa mu ngeri nyinshi z’igihugu uhereye muri Guverinoma, mu nzego z’abikorera n’ahandi.

Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko abize muri iyi Kaminuza bagiye gushinga imeze nka yo kandi ko izaba itanga amasomo nk’atangirwa muri Uganda nkuko byanditswe na Igihe.

Ati: “Dufite gahunda yo kuzashinga kaminuza imeze nka Makerere hano, ni umushinga ukomeye tuzafatanyamo n’abaterankunga na Makerere nyir’izina ikabidufashamo ku buryo abantu bazajya bahabwa amasomo ndetse bakanahabwa impamyabumenyi zabo hano batarinze kujya Kampala”.

“Izaba ari Makerere twimuriye hano ariko ari umushinga wacu dutangije nk’abantu bize muri iyi Kaminuza”.

Umuyobozi wa Makerere, Prof. Barnabas Nawangwe, yavuze ko banejejwe kandi biteguye gukorana n’aba barangije muri iyi Kaminuza kugira ngo mu Rwanda hatangizwe ikora nkayo.

Ati: “Abanyeshuri barangije muri Makerere bagiye kubaka kaminuza hano izaba ikora nk’ibyo dukora, tuzanezezwa no gukorana nabo kugira ngo tuzane iyi kaminuza mu Rwanda”.

Related posts

U Burusiya bwibukije Israel ko nta burenganzira ifite bwo gukuraho ubutegetsi muri Iran.

N. FLAVIEN

DR Congo yatangaje ko igiye kurasa bikomeye kuri M23.

N. FLAVIEN

Abanyarwanda bagiye guhabwa umuti urinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777