Madamu Madeleine Albright, wabaye Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika yapfuye ku myaka 84 azize indwara ya cancer, nk’uko umuryango we wabitangaje ku rukuta rwaTwitter.
Ku myaka 11, nibwo Madeleine Albright yageze muri Amerika ari umwimukira, avuye muri Repubulika ya Tchèque, agera aho aba umugore wa mbere wageze ku mwanya ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Madame Madeleine Albright yavutse mu 1937, avukira mu cyahoze ari Czechoslovakia, abyarwa n’umudipolomate waho. Baje guhungira muri Amerika, mu 1948, bahita baka ibyangombwa byo kuba impunzi za politiki, abona ubwenegihugu mu1958. Mu 1993, Madeleine Albright yabanje kuba Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, mu 1997 aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika kugeza mu 2001 ku ngoma ya Bill Clinton.
Uyu mugore yari umudipolomate utarya indimi mu gihe cy’ubutegetsi bwashidikanyije kumwemerera kwinjira mu bibazo bikomeye bya politiki mpuzamahanga birimo intambara yo muri Bosnie-Herzegovine na Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu byamuranze harimo kuba yaraharaniye ko OTAN yagura imbago ukagira n’icyo ukora mu guhagarika ubwicanyi mu bihugu by’i Burayi bw’Amajyepfo birimo Slovenie, Croatie, Bosnie-Herzégovine, Serbie na Macedonie, bikunze kwitwa ibihugu byo muri Balkans.
Azwi kandi ko yaharaniye kugabanya ubwiyongere bw’intwaro za nucléaire akomeza guharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi ku Isi. Mu 1994, Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Madeleine Albright yari Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.