Intare za Sarambwe (Abakomando ba M23) zikomeje kugarika ingogo ari nako zisasira bamwe mu bayobozi b’imitwe ya Mai Mai n’abarwanyi na FDLR biyemeje gufatanya na FARDC mu kubagabaho ibitero mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Amakuru ava mu basirikare bari hafi ya General Dominique, umuyobozi mukuru wa Mai Mai CMC Nyatura, avugako Majoro Je t’aime wari wungirije General Kabido, umuyobozi mukuru wa FPP/AP Kabido, yishwe n’Intare za Sarambwe.
Aya makuru, akomeza avuga ko Major Je t’aime yasanzwe mu mirambo y’abishwe na M23 mu gace ka Bwiza, kuwa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe bafatanya mu guhangana na M23.
Umwe muri aba basirikare, yakomeje avugako Ingabo za Leta, FARDC ziyobowe na Colonel Niyibizi zabataye ku rugamba zikigira i Kitshanga ubwo zabonaga urugamba na M23 ruhinanye, maze ngo abarwanyi babo hamwe n’aba FDLR bagera kuri 95 bicwa na M23, kuri aba ngo hakaba harimo na Major Je t’aime wa Mai Mai FPP/AP Kabido nawe wahasize ubuzima.
Yagize ati: “Hari hashize iminsi twarahawe amabwiriza yo kurinda agace ka Bwiza, gaherereye muri Gurupoma ya Bwito, ako gace twakajemo turi kumwe na Kompanyi ya FDLR yaturutse i Kazaroho, imitwe y’abakombata yari ihari ni Mai CMC Nyatura, unite yari iyobowe na Col. Mbitezi, Mai Mai Abazungu, Apcls na FPP/AP Kabido. Haguye abarwanyi 95 ba FDLR, Mai Mai CMC Nyatura na Maj. Je t’aime wa FPP/AP Kabido”.
Yakomeje avuga ko ubu agace kose ka Bwiza, kagenzurwa na M23 nyuma yo kukirukanamo Ingabo za Leta (FARDC), FDLR, Mai MaiCMC Nyatura n’umutwe wa FPP/AP Kabido.
Rwandatribune yanditse ko hari andi makuru yavugaga ko Colonel Mbitezi wa Mai Mai CMC Nyatura yaba yarakomerekeye muri iyo mirwano yari ikomeye cyane.
