Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yinjije abakomando bashya 7437 mu ngabo zayo

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, AFC / M23 ryerekanye abakomando bashya 7.437 binjijwe mu ngabo zaryo, mu muhango wabereye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Rumangabo.

Aba bisirikare batojwe byihariye, bagizwe n’abahoze ari abasirikare ba FARDC binjiye mu gisirikare cy’impinduramatwara ya Congo (ARC) mu gihe cyo kubohora imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse n’abahoze mu barwanyi ba Wazalendo n’abasirikare bashya binjiye ngo bafatanye n’abandi kubohora Igihugu.

Abayobozi bakuru ba AFC/M23, Jenerali Majoro Sultani Emmanuel Makenga (umuhuzabikorwa wa gisirikare) na Corneille Nangaa (umuhuzabikorwa wa politiki), basabye izi ngabo z’indobanure gukorana ubudahemuka n’ubutwari, bityo bagaharanira kwibohora no guharanira umutekano usesuye wa DR Congo.

Amashusho yashyizwe ahagaragara na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru muri AFC/M23, agaragaza abarwanyi benshi mu mwambaro mushya na morale nyinshi bavuga ko bazarwana baharanira kubohora Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba bisirikare basoje amasomo yihariye (Special Course), nyuma y’igihe gito AFC/M23 isohoye abapolisi bayo ba mbere batojwe kugirango bafashe mu gucunga umutekano wa rubanda n’ibyabo mu duce tugenzurwa n’iri huriro cyane cyane mu mijyi ya Goma na Bukavu mu rwego rwo guha umwanya abasirikare bagakomeza urugamba mu bice bitarabohorwa.

General Emmanuel Sultan Makenga ari kumwe na Corneille Nangaa.
Bamwe mu bayobozi b’ingabo muri uyu muhango.

Abakomando basaga 7000 batojwe na M23 binjijwe mu ngabo.

Related posts

U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro za miliyoni $ 620 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

N. FLAVIEN

RIB yagaragaje abakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Muntu Clarisse

Abatuye Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugotomera agasembuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777