Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, AFC / M23 ryerekanye abakomando bashya 7.437 binjijwe mu ngabo zaryo, mu muhango wabereye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Rumangabo.
Aba bisirikare batojwe byihariye, bagizwe n’abahoze ari abasirikare ba FARDC binjiye mu gisirikare cy’impinduramatwara ya Congo (ARC) mu gihe cyo kubohora imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse n’abahoze mu barwanyi ba Wazalendo n’abasirikare bashya binjiye ngo bafatanye n’abandi kubohora Igihugu.
Abayobozi bakuru ba AFC/M23, Jenerali Majoro Sultani Emmanuel Makenga (umuhuzabikorwa wa gisirikare) na Corneille Nangaa (umuhuzabikorwa wa politiki), basabye izi ngabo z’indobanure gukorana ubudahemuka n’ubutwari, bityo bagaharanira kwibohora no guharanira umutekano usesuye wa DR Congo.
Amashusho yashyizwe ahagaragara na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru muri AFC/M23, agaragaza abarwanyi benshi mu mwambaro mushya na morale nyinshi bavuga ko bazarwana baharanira kubohora Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba bisirikare basoje amasomo yihariye (Special Course), nyuma y’igihe gito AFC/M23 isohoye abapolisi bayo ba mbere batojwe kugirango bafashe mu gucunga umutekano wa rubanda n’ibyabo mu duce tugenzurwa n’iri huriro cyane cyane mu mijyi ya Goma na Bukavu mu rwego rwo guha umwanya abasirikare bagakomeza urugamba mu bice bitarabohorwa.


