Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yemeye ko ingabo za SADC zatsinzwe urugamba i Goma zigomba gutaha n’ibyazo byose.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryemeye ko ingabo za SADC zatsinzwe urugamba mu mujyi wa Goma zikaba zari zarabuze uko zitaha, kuri ubu zigiye gutaha mu bihugu byazo, zikazakoresha ikibuga cy’indege cya Goma, kandi zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare byose zazanye muri DR Congo.

Ibi ni ibyavuye mu nama idasanzwe yahuje abagaba b’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi hamwe na General Major Emmanuel Sultan Makenga uyobora ibikorwa bya gisirikare muri AFC/M23 akaba n’umugaba mukuru wa ARC kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iyi mishyikirano, impande zombi zumvikanye ko AFC/M23 igiye gufasha ingabo za SADC (Afurika y’Epfo Tanzania na Malawi) kwitegura gusubira mu bihugu zaturutsemo, kandi ibikorwa by’amakimbirane bari bafitanye bigahagarara.

Hemejwe ko izi ngabo za SADC zitegura gutaha nta gitutu ariko zikazasiga ingabo za FARDC zabahungiyeho ndetse ibikoresho bya FARDC byakoreshwaga n’izi ngabo nabyo bikazasigara mu maboko ya M23. Aya masezerano agezweho nyuma y’iminsi ishize ingabo za SADC ziri mu mujyi wa Goma, aho zari zaremerewe gutembera muri uyu mujyi ariko zikabikora zititwaje intwaro.

Izi ngabo zaturutse mu bihugu bitatu byo mu muryango wa SADC (Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi), ndetse zikaza mu butumwa bwitiriwe uwo muryango, SAMIDRC zaje zitwaje ibibunda rutura birimo ibifaru bya Afurika y’Epfo, ibibunda rutura bya Tanzania birimo n’ibibunda bya BM21 n’ibindi bifuza gusubirana iwabo n’ubwo babizanye bavuga ko baje kurimbura iyi M23 binginga ngo ibemerere babitware.

SADC yaje kumvikana na AFC/M23 mu gihe irindi tsinda rya M23 riri i Doha muri Qatar aho bari mu biganiro n’umuhuza (Qatar), bikaba byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo hatangazwa icyo ibiganiro byabo n’ubuyobozi bwa Qatar byagezeho, ibikomeje kuba ihurizo kuri Kinshasa.

Ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye muri Serena Hotel i Goma.
Ifoto y’urwibutso ku basirikare bakuru bahoze bahanganye ariko kuri ubu bakaba bari mu biganiro.
Abayobozi ba gisirikare bahererekanyije ibyemezo byavuye mu nama yabahuje.
Abarimo Lt Col Willy Ngoma bitabiriye iyi nama.

Related posts

Gakenke: Basabwe kudaheza abafite ubumuga mu bikorwa by’iterambere kuko nabo bashoboye.

N. FLAVIEN

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

N. FLAVIEN

Urugerero rw’Inkomezabigwi 10/2022-2023 rwinjirije Igihugu agera kuri Miliyari 20 Frw.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777