Gukomeza kwigira imbere kwa M23 gukomeje guhangayikisha bikomeye Leta ya DR Congo ku buryo yabuze icyo ikora n’icyo ireka kuri ubu hakaba hatangiye gufata ibyemezo bikarishye binagira ingaruka z’ako kanya ku baturage basaga miliyoni ebyiri babarizwa mu mujyi wa Goma, umwe mu mijyi minini iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’ubwo M23 yari isanzwe isa nk’izengurutse Goma, byibuze bari basigaranye inzira y’amazi ku buryo ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa byanyuraga ahitwa Minova bikagera i Goma cyangwa i Bukavu ariko kuri ubu bikaba bidashoboka kuko M23 yamaze kwigarurira iyi Minova, Bweremana ndetse n’ibice byose bikikije ikiyaga cya Kivu ku buryo amazi yose bayafite mu biganza.
Kubera iyi ntambwe ya M23, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gén Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba, yabujije ingendo zikorerwa mu kiyaga cya Kivu, avuga ko iki cyemezo ari ku mpamvu z’umutekano muke uri mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Itangazo ryashyizweho umukono n’uyu musirikare mukuru uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 rigira riti: “Kubera umutekano muke watejwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda rwifashisha umutwe wa M23; cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa Goma ndetse no mu kiyaga cya Kivu, ingendo z’ubwato zikorwa ku manywa n’iza nijoro ntizemewe yaba izijya muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’izijya muri Kivu y’Amajyaruguru, bikazakurwaho n’amabwiriza mashya”.
Iki cyemezo gikarishye gifashwe mu gihe umujyi wa Goma uzengurutswe n’ingabo za M23 bakaba basigaranye gusa igice gikoze ku Rwanda ari naho kuri ubu bakura byose ari naho bateze amakuriro mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bahunga kuko nta handi na hamwe basigaranye kuko n’inzira y’amazi bari bizeye yafunzwe ubwo M23 yafataga agace ka Minova.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo yasabye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kureka uruzinduko arimo i Burayi, akajya ahabera urugamba kugira ngo asubize akanyabugabo mu ngabo ze zikomeje gutsindwa uruhenu nyamara zarahawe ibikenewe byose uhereye ku ntwaro zigezweho, abacanshuro b’abarundi n’abazungu, ukongeraho ingabo za SADC zo muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ndetse na FDLR.
Ingendo zo mu kiyaga cya Kivu zihagaritswe mu gihe indege nazo zabaye nk’izihagaze kuko umusozi wa Buragiza uriho ikoranabuhanga riyobora indege zose zigwa ku kibuga cy’indege cya Goma wafashwe na M23 bigatera impungenge abakoresha iki kibuga kuko bikanga ko indege zabo zishobora kugira ibibazo mu gihe zakishora muri aka gace.
Ibi kandi bibaye mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kwegera cyane Goma, muri iki gitondo ingabo za Leta zikaba zasutse ibisasu mu duce turi hakurya ya Nzulo turi mu maboko ya M23, ibyatumye abaturage bari bahungiye aha i Nzulo bavuye hakurya muri Shasha n’ahandi bongera guhunga bakerekeza i Goma n’ubwo Guverineri Cirimwami yari yabyukiyeyo abahumuriza ko badakwiye kugira ubwoba n’ubwo umwanzi akomeje kubahahamura.




