Umutwe wa M23 watunguye abantu wemeza ko watangiye kureshya abifuza gushora imari mu Mujyi wa Bunagana umaze amezi asaga atatu ugenzurwa n’uyu mutwe.
Umuvugizi wa M23 Ishami rya gisirikare, Major Willy Ngoma avuga ko batangiye gukora uko bashoboye ngo bashake abashora imari muri aka gace bafashe, ndetse ngo ibibazo by’umusoro ntibikwiye gukanga ushaka kuhashora imari kuko azajya agabanyirizwa.
M23 kandi isobanura ko izajya yakira abashoramari bose, kandi ko amafaranga yose umuntu yishyuramo mu bice igenzura yemewe, aho bivugwa ko ifaranga ry’u Rwanda n’Amashilingi ya Uganda ari yo arimo gukoreshwa cyane mu bice byinshi igenzura.
Major Willy Ngoma kandi avuga ko bamaze gushyiraho inzego zisoresha zimaze kumenyera, ndetse ngo biyemeje no gukuraho ibyitwaga komisiyo ku musoro ya 20% yakwaga n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC ku bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Bunagana nk’uko byanditswe na Rwandatribune.
Umujyi wa Bunagana wagiye mu maboko ya M23 kuwa 13 Kamena 2022 nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu mirwano y’iminsi itatu yabahanganishije.
Hari abavuga ko ibyo M23 irimo gukora, itagamije gukora ubucuruzi ahubwo ari ikimenyetso kigaragariza amahanga ko yasuzuguye ingabo za Leta bahanganye ku buryo Umujyi wa Bunagana watangiye kwita Igihugu mu kindi.
N’ubwo bivugwa gutya ariko, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR Congo, bahujwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bakaba baraye bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byo bumvikanye hakaba harimo no gusaba ko M23 yava vuba na bwangu mu bice yafashe, Leta ya Congo ikabona gutangira ibiganiro.

