Abasirikare kabuhariwe mu ikoranabuhanga rigezweho ba M23 bahanuye Drone y’intambara y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyepfo, Teritwari ya Walungu, abaturage babyuka bigabanya bimwe mu bikoresho biyigize.
Abaturage baturiye agace kitwa Ndolo gaherereye muri Sheferi ya Luhwinja muri Teritwari ya Walungu, nyuma y’aho basanze aho iyi Drone yashwanyagurikiye, batangaje ko aya makuru ari impamo kuko bumvise ikintu giturika mu gicuku ntibamenye ibyo ari byo ariko mu gitondo bakaba biboneye igihanga.
Bakomeje bavuga ko abasirikare ba M23 barashe iriya ndege y’intambara itagira umupilote (Drone) mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025 ubwo yavogeraga ikirere cy’ibice bigenzurwa na M23.
Aba baturage bahamya ko M23 yayihanuye ahagana mu ma saa cyenda y’urukerera (03:00AM), aho byemezwa ko yarasiwe neza ahitwa Ndolo.
Aya makuru yaje kuba impamo mu gitondo hamaze gucya, ubwo abaturage bo muri ako gace babyutse bagasanga Drone yashwanyagurikiye iwabo, nk’uko bigaragara mu mashusho bazengurutse ibisigazwa byayo ubona ko bafite amatsiko yo kumenya kimwe cyose kuri yo.
Aya mashusho kandi yerekana bamwe muri aba baturage bakorakora ibisigazwa byayo binyanyagiye aho hasi, abandi bunamye bitegereza neza ndetse bamwe banahambura insinga zayo mbese ubonako bari mu bushakashatsi.
Ingabo za Leta, FARDC zaherukaga kugaba ibitero bya Drones kuri M23 mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka i Walikale. Ni ibitero byikurikiranyaga umunsi ku wundi ariko icyo gihe M23 ikaba yaritabaje ubwirinzi bw’ikirere bituma izi Drones byavugwaga ko ari iza Ababikigi zigenza macye.
Mu mpera kandi z’umwaka ushize wa 2024, na bwo izi ngabo za Leta ya Congo zarazikoresheje cyane, ariko icyo gihe hahanurwamo izitari nke bituma bagira amakenga mu kuzikoresha barasa kuri M23.
Agace ka Luhwinja kagabweho igitero cya Drones n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ni agace gaheruka kubohorwa n’abarwanyi ba M23 baharanira kubohora DR Congo ikaba Igihugu kigendera ku mategeko.
M23 yabohoye aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yasize inafashe ibindi bice, birimo nka Santere (Centre) ya Luciga izwi ko ari nkayo mutima w’iyi Sheferi ya Luhwinja yarasiwemo Drone y’intambara ya FARDC.
