Umutwe w’abarwanyi wa M23 uvuga ko nibiba ngombwa uzafata Umujyi wa Bunagana mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ingabo za leta ya Congo, FARDC.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, imirwano ikaze yabereye hafi y’uyu Mujyi wa Bunagana uri ku mupaka w’Ibihugu bya Kongo na Uganda, amakuru WWW.AMIZERO.RW yamenye akaba avuga ko Ingabo za Congo, FARDC zashatse gutera ibirindiro bya M23, maze ngo uyu mutwe ubasubiza n’uburakari bwinshi ngo niko kwirukanka ubwo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, bamubwiyeko ubwo bari mu ngo zabo, bumvishe urufaya rw’amasasu maze ngo bagenda ubwo. Bavuze ko bahunze nta kintu na kimwe bafite, ubu ngo aho bari ku ruhande rwa Uganda bakaba bameze nabi.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko muri gahunda zabo nta mugambi wo gufata Bunagana bari bafite ariko ko kubera ibitero bya FARDC bikunze kuza biturutseyo, bahobora kuwufata mu rwego rw’ubwirinzi bwabo kuko ngo n’ubusanzwe ingabo za Congo zidashobora kubahagarara imbere.
Willy Ngoma avuga ko mu busanzwe bo baharanira amahoro, ariko ko mu bwirinzi bwabo Bunagana igomba kuva mu maboko y’umwanzi. Yakomeje avugako mu mirwano y’uyu munsi, FARDC yataye imbunda nyinshi zirimo n’iziremereye ndetse n’amasasu menshi azakomeza kubafasha ku rugamba.


