Intambara yongeye kubura mu bice bikikije umujyi wa Kichanga aho umutwe wa Mai Mai Machano, FDLR na FARDC bashinjwe kuba nyirabayazana w’imirwano.
Amakuru avuga ko ingabo za Leta zagabye ibitero ku birindiro bya M23 biri ahitwa ku Itabi, Ruhango na Kabeza mu masaha ya mu gitondo cy’ejo kuwa kane taliki 08 Ukuboza 2022.
Bivugwa ko ingabo za Leta zibarizwa muri Batayo ya 801 zikuriwe na Col Niyibizi wahoze mu mutwe wa PARECO zagabye ibitero zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai Machano, Mai mai FPP/AFP KABIDO, Mai Mai APCLS, Mai Mai Abazungu na FDLR zigamije kwisubiza uduce twa Bwiza, Gihanga na Shwagara bisanzwe bigenzurwa na M23 ndetse n’utundi duce turi hafi ya Kichanga ariko M23 ikomeza kuba ibamba.
Kuva ejo mu gitondo amasasu ari kuvugira mu nkengero z’umujyi wa Kichanga, ngo andi makuru akaba yerekana ko inyeshyamba za M23 zaba ziri mu ntera ya Km 5 uza mu mujyi wa Kichanga ndetse ngo hakaba hari ubwoba ko isaha ku isaha zawigarurira nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Mu gihe umutwe wa M23 waba ugumanye agace k’ahitwa Itabi, Gitembe na Kabeza, byakomeza kuwuha amahirwe n’imbaraga byo kwinjira muri Teritwari ya Masisi cyane ko uyu mutwe wa M23 uvuga ko utazarebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kuhakorerwa.
Mu gihe hashize iminsi ibiri umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse intambara ndetse ukemera gusubira inyuma, abasesenguzi bavuga ko bitakunda, cyane ko ingabo za Leta n’abo bafatanya badakozwa ibyo guhagarika imirwano, cyane ko Leta ya DR Congo yavuze ko idakeneye ibiganiro na M23.